Miss Jolly Mutesi yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Mutarama 2020 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Miss Jolly Mutesi yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’imibanire mpuzamahanga yigaga muri Kaminuza ya Makerere hifashishijwe iyakure.

Kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2020 nibwo Miss Mutesi Jolly na bagenzi be barangije amasomo muri Makerere University bashyikirijwe impamyabumenyi zabo.

Mu kiganiro na IGIHE, Miss Mutesi yavuze ko yishimiye iyi ntambwe ateye mu buzima bwe nyuma y’imyaka itari mike arara amajoro yiga.

Ati “Ntibyari byoroshye ariko byashobotse, ndashimira Imana, umuryango wanjye ndetse n’inshuti twagendanye muri uru rugendo. Imana ihe umugisha buri umwe muri bo.”

Mu 2018 yabwiye IGIHE yiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’imari no muri Makerere University ariko amasomo yo kuri internet mu bijyanye n’imibanire mpuzamahanga.

Kwiga imibanire mpuzamahanga bihuye n’indoto ze aho ubwo yabazwaga umurimo yumva yakora, yahisemo ibijyanye na dipolimasi.

Ati “Sindabitekerezaho neza, ariko muri rusange nk’abantu nkunda mfatiraho urugero, bari mu ngeri zitandukanye ariko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndayikunda cyane.”

Kuri ubu yavuze ko agiye gutekereza uko yahita asubukura amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda agasubika arangije umwaka wa mbere.

Uyu mukobwa yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2016.

Ibyishimo ni byose kuri Jolly Mutesi urangije Icyiciro cya kabiri cya kaminuza
Jolly Mutesi avuga ko byari bigoye ariko ashimira Imana yamufashije kubikomeramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza