Miss Isimbi Amandah atwite inda y’imvutsi (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Gashyantare 2021 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Isimbi Amandine benshi bazi ku mbuga nkoranyambaga nka Amandah Darling, yashyize hanze amafoto amugaragaza atwite inda nkuru aho yitegura kwibaruka imfura ye n’umukinnyi wa Basketball ukomoka muri Kenya, Wamukota Tom Bush.

Urukundo rw’aba rwagurumanye cyane mu mpeshyi y’umwaka ushize mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyarahagaritse imikino yose.

Mu mpera za Ugushyingo 2020 nibwo IGIHE yasohoye inkuru ivuga ko uyu mukobwa yitegura kwibaruka imfura ye kuko hari amakuru yavugaga ko atwite.

Si benshi bahise bizera aya makuru kugeza ubwo mu minsi mike ishize, Isimbi yatangiye gusohora amafoto amugaragaza atwite inda nkuru.

Mu kiganiro na IGIHE, Isimbi yanze kugira amakuru atanga ku gihe azibarukira.

Muri shampiyona iheruka ya Basketball mu Rwanda, Wamukota bakundanaa yari umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe ya Patriots BBC.

Asanzwe ari n’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Kenya ndetse ku myaka ye 27 afatwa nk’umwe mu nyenyeri iyi kipe icungiraho.

Isimbi yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu 2019 ubwo yari acuditse n’umuhanzi Rickman ukomoka muri Uganda ariko uba ku mugabane w’u Burayi, icyakora urukundo rwabo ntabwo rwatinze.

Uyu mukobwa yanavuzwe ko yagiranye ubucuti bwa hafi n’umukinnyi Michael Sarpong wakiniye Rayon Sports, nubwo iby’urukundo rwabo bitigeze bijya hanze.

Miss Isimbi Amanda yabaye igisonga cya Nyampinga w’Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB) mu 2013.

Isimbi amaze iminsi asangiza abamukurikira amafoto amugaragaza atwite inda nkuru
Ku munsi w'abakundanye, Wamukota wari mu ikipe y'Igihugu ya Kenya yoherereje umukunzi we impano
Isimbi arakuriwe...
Urukundo ruragurumana hagati y'aba bombi
Isimbi na Wamukota bamaze igihe mu munyenga w'urukundo
Wamukota wari umaze igihe akinira Patriots BBC yo mu Rwanda, ni umwe mu nyenyeri z'Ikipe y'Igihugu ya Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .