Urukundo rw’aba rwagurumanye cyane mu mpeshyi y’uyu mwaka mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyarahagaritse imikino yose.
Muri shampiyona iheruka ya Basketball mu Rwanda, Wamukota yari umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe ya Patriots BBC. Asanzwe ari n’umukinnyi w’ikipe y’Igihugu ya Kenya, ndetse ku myaka ye 27, afatwa nk’umwe mu nyenyeri iyi kipe icungiraho.
Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo IGIHE yasohoye inkuru ivuga ku rukundo rw’aba bombi, icyo gihe amakuru yahamyaga ko igihe kinini babaga bari kumwe mu nyubako uyu mukinnyi abamo i Nyarutarama.
Mu minsi mike ishize nibwo hamenyekanye amakuru ko Isimbi atwite inda nkuru ndetse ari mu myiteguro yo kwibaruka imfura ye na Wamukota Tom Bush. Umwe mu bantu ba hafi ba Isimbi yavuze ko uyu mukobwa atwite inda iri mu mezi atandatu.
Yaba inkuru z’urukundo rwabo ndetse n’izo kuba atwite, ntabwo Isimbi cyangwa Wamukota bigeze bifuza kuzishyira mu itangazamakuru, nubwo kenshi bakunze gutamazwa n’amafoto basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Urebye ku rukuta rwa Instagram rwa Miss Isimbi Amanda, usanga akurikira umuntu umwe rukumbi, uyu akaba ari Wamukota.
Isimbi yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu 2019 ubwo yari acuditse n’umuhanzi Rickman ukomoka muri Uganda ariko uba ku mugabane w’u Burayi, icyakora urukundo rwabo ntabwo rwatinze.
Uyu mukobwa yanavuzwe ko yagiranye ubucuti bwa hafi n’umukinnyi Michael Sarpong wakiniye Rayon Sports, nubwo iby’urukundo rwabo bitigeze bijya hanze.
Miss Isimbi Amanda yabaye igisonga cya Nyampinga w’Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB) mu 2013. Azwi cyane nk’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunzwe.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!