Miss Iradukunda yasabye abanyarwanda kumuha amahirwe muri Miss World 2018

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 17 Ugushyingo 2018 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Miss Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya ‘Miss World’ ari kubera mu Bushinwa, yasabye Abanyarwanda ku mutora bifashishije uburyo butandukanye bwashyizweho kuri Internet.

Tariki ya 8 Ugushyingo nibwo Miss Iradukunda yageze i Sanya mu Ntara ya Hainan mu Bushinwa, ahari kubera irushanwa rya Miss World ku nshuro yaryo ya 68.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Nyampinga w’u Rwanda yasabye abantu bose kumutora bakoresheje uburyo butandukanye bwashyizweho haba kuri porogaramu ya ‘mobstar’, cyangwa Facebook na Twitter.

Ati “Ndifuza gukoresha aya mahirwe nsaba buri wese kuntora binyuze mu gushyira muri telefoni porogaramu yitwa ‘mobstar’, nyuma yo kwiyandikisha agatangira gukunda amafoto yanjye (like) no kuntora.”

Uretse ubu buryo kandi ushobora guhesha Miss Iradukunda amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss World binyuze mu kujya ku mbuga za Facebook na Instagram z’iri rushanwa ubundi ukagaragaza ko wishimiye amafoto ye.

Biteganyijwe irushanwa rya Miss World 2018 ryitabiriwe n’abakobwa 122 baturutse hirya no hino ku Isi, rizasozwa tariki ya 8 Ukuboza 2018.

Umuhindekazi Manushi Chhillar w’imyaka 21 niwe wegukanye iri kamba umwaka ushize.

Ubwo Miss Iradukunda Liliane yerekezaga muri Miss World mu Bushinwa
Miss Iradukunda yasabye abanyarwanda kumushyigikira muri Miss World 2018

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza