Umwanzuro ukimara gusomwa, uyu mukobwa yasazwe n’ibyishimo, ahoberana n’inshuti ze zamubaye hafi mu bihe bigoye.
Isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2022. Umutekano wari wakajijwe nk’ibisanzwe. Miss Iradukunda yari yitabiriye isomwa ry’urubanza rwe ryari ryanitabiriwe n’abanyamakuru benshi.
Yari yambaye ipantalo y’ikoboyi n’umupira w’umukara. Urukiko rwabanje gusoma ibyaha akekwaho, ruvuga uburyo impande zombi zireguye.
Rwavuze ko Ubushinjacyaha bwasabye ko Miss Iradukunda arekurwa agakurikiranwa ari hanze. Uyu mukobwa nawe nibyo yari yasabye mu iburanisha ribanza.
Urukiko rwahise rushimangira ko arekurwa, kandi uwo mwanzuro ugahita ushyirwa mu bikorwa.
AMASHUSHO: Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Elsa Iradukunda arekurwa agakurikiranwa adafunzwe.
Akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano. pic.twitter.com/JVFYFaum2M
— IGIHE (@IGIHE) May 25, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!