Miss Ingabire Habibah atwite inda y’imvutsi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Ugushyingo 2019 saa 12:59
Yasuwe :
0 0

Ingabire Habibah witabiriye Miss Rwanda 2017 akanahagararira u Rwanda muri Miss Supranational mu 2017 yagaragaje ko ari kwitegura kwibaruka imfura.

Habibah aherutse gukora ubukwe umugabo we adahari kubera ibibazo by’indege yagombaga kumugeza i Kigali.

Ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019 nibwo Habibah yakoze umuhango wo gushyingirwa uzwi nka Nikkah ugendanye n’amahame y’idini ya Islam abarizwamo.

Nta munyamakuru wari wemerewe kubutaha ndetse n’abagerageje kuhagera amafoto bafotoye na camera bahise bayasibishwa.

Uyu mukobwa ufite umugabo bivugwa ko ari umuherwe witwa Muhammed Abdul-Nur yagaragaje ko ari hafi kwibaruka imfura ye, mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram abuherekeza ifoto imugaragaza akuriwe.

Yagize ati “Ibyishimo bya nyabyo biri mu nzira.” Akurikizaho amagambo y’Icyarabu ya ‘Alhamdulillah’ bishatse kuvuga mu Kinyarwanda ngo ‘Imana ishimwe’.

Mu bitekerezo byatanzwe uyu mukobwa yifurizwa ishya n’ihirwe harimo n’icy’umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda.

Umuhango wo gushyingira Habibah uherutse kuba wabereye mu rugo umugabo we yamuguriye iherereye i Kagugu mu mujyi wa Kigali.

Ubu bukwe bwatashywe n’abantu batarenga ijana, nta mukobwa n’umwe witabiriye Miss Rwanda cyangwa bamenyaniye mu marushanwa y’ubwiza yigeze atumira, abantu yatumiye b’ibyamamare ni Uncle Austin na Muyoboke Alex.

Habibah yanditse ubutumwa bushima Imana ku rukuta rwe rwa Instagram abuherekeza ifoto imugaragaza akuriwe.
Ibyishimo ni byose kuri Habibah utwite inda y'imvutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza