00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Ingabire ari gutangiza amatsinda yo kongera ubumenyi no kubyaza umusaruro impano mu mashuri yisumbuye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Ingabire Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2021, ari gukora ubukangurambaga bwo gushishikariza abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kumenya kubyaza umusaruro impano zabo ndetse no gushing amatsinda yiswe ‘Exploration clubs’ zizajya zifashishwa mu biganiro bazajya bagirana bungurana ibitekerezo.

Ubu bukangurambaga buzazenguruka mu gihugu cyose uyu mukobwa yabwise ‘Ndashoboye Initiative’. Yabutangiye ku wa 10 Gicurasi 2021 ahereye muri Mater Dei Secondary School mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo akomereza muri Maranyundo Girls School yo mu Karere ka Bugesera.

Ingabire Grace yabwiye IGIHE ko ateganya kujya mu bigo byinshi bitandukanye ariko kuri ubu akaba agiye kugenda asura ikigo kimwe muri buri ntara, akaganiriza abakigamo ndetse akahashinga na club kugira ngo abazaba bayirimo bajye babasha kuganira.

Ati “Ni gahunda nini kuri njye. Ndashaka gufasha abana gutinyuka. Ndateganya kujya mu bigo byinshi bishoboka ariko ku ikubitiro ngiye kujya mu kigo kimwe muri buri ntara ubundi nyuma nzakomeze nsura n’ibindi.”

Avuga ko guhuriza hamwe abanyeshuri kandi bazamenya ibibazo umuryango mugari uhura nabyo banafatanyirize hamwe kubishakira ibisubizo.

Ati “Ikindi kintu kiri muri izi club, ni ukugaragaza ubumenyi butandukanye, bwatuma dufunguka mu mutwe no kuganira ku bibazo byugarije umuryango Nyarwanda n’uko byashakirwa ibisubizo.”

Ingabire yabwiye abanyeshuri yasuye ko yakundaga kubyina kuva akiri muto kugeza aho yifuzaga gukomeza kubyiga. Ntabwo yitaye ku kuba mu Rwanda nta shuri ry’imbyino ryigeze ribaho, asaba ababyeyi be kumufasha kubona ishuri aho ryaba riri hose.

Batumye inzozi ze zisohora igihe bamwohereje muri Bates College i Maine, muri Amerika, kugira ngo yige ibyo yakuze akunda.

Izi club ari gutangiza zizajya zivuga ku bintu bitandukanye n’impamvu zibitera ndetse n’ibyo urubyiruko rushobora kwigira kuri kimwe cyangwa byose ku buryo rwazana ibisubizo bishya mu gihe ibibazo byaragajwe ko bikenewe gukemurwa.

Ingabire Grace ari no mu mushinga wo gushinga ishuri mu rwego rwo gukomeza gushyigikira impano zo kubyina. Afite intego yo gutanga amasomo yo kubyina. Azatangira yigisha hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe COVID-19 izaba icishije make akaba ateganya kujya yigishiriza abantu hamwe bari kumwe.

Miss Ingabire Grace ari kumva igitekerezo cy'umwe mu banyeshuri yari agiye gusura
Mu biganiro agirana n'abanyeshuri aha umwanya buri wese agatanga igitekerezo
Ubwo Ingabire Grace yasuraga Maranyundo Girls School, ishuri ryo mu Karere ka Bugesera
Ku wa 10 Gicurasi 2021 ni bwo Miss Ingabire Grace yasuye Mater Dei Secondary School mu Karere ka Nyanza
Uretse ibiganiro nk'ibi ishuri agezemo asiga ahashinze club
Uyu mukobwa afite gahunda yo gufasha abakibyiruka kwitinyuka no kumenya kubyaza amahirwe impano zabo
Uyu mukobwa afite gahunda yo kuzenguruka mu bigo bitandukanye muri ubu bukangurambaga
Abanyeshuri bari kuganirizwa na Ingabire Grace bamwe bari bafite aho bandika kugira ngo bazazirikane impanuro yabasigiye
Ingabire Grace ari muri iyi gahunda mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza urubyiruko

Amafoto: Miss Rwanda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .