00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Global Beauty Rwanda: Landrine Gisagara Uwicyeza ari ku isonga mu majwi yo kuri internet

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Gicurasi 2021 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Landrine Gisagara Uwicyeza akomeje kwanikira bagenzi be 32 bahatanye muri Miss Global Beauty Rwanda 2021 izasiga hatoranyijwe abakobwa batandukanye bazahagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye y’ubwiza hanze.

Iri rushanwa riri gutegurwa ku nshuro ya mbere n’Ikigo cya Embrace Africa. Landrine Gisagara Uwicyeza ari imbere n’amajwi 3.734 akurikirwa na Gretta Iwacu ufite amajwi 3.110 ndetse na Stella Matutina Murekatete ufite 3.020.

Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette wabaye igisonga cya kane cya Miss Global World mu 2020 uri mu bahagarariye sosiyete ya Embrace Africa mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko umukobwa uzahiga bagenzi be mu majwi azahita abona itike imugeza mu kindi cyiciro.

Ati “Umukobwa uzahiga bagenzi be mu majwi yo kuri internet azahita akomeza nta kindi kigendeweho.”

Ijwi rimwe ushaka gutora aryishyura 50 Frw, umuntu akagura amajwi bitewe n’amafaranga afite.

Aba bakobwa bari guhatana muri iri rushanwa biganjemo abagiye bitabira amarushanwa atandukanye, barimo nka Shema Hortense uheruka kuba igisonga cya mbere cya Miss Nation itegurirwa i Dubai.

Mukamwiza Yvette wabaye Miss Career Africa mu 2019, Uwase Aisha witabiriye amarushanwa atandukanye y’ubwiza arimo Miss Rwanda inshuro ebyiri, Miss Supranational mu 2019 ndetse n’ijonjora ry’umukobwa wagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar.

Harimo abandi bitabiriye Miss Rwanda uyu mwaka nka Mugabe Sheilla, Dushyirehamwe Anne Marie, Dorinema Queen, Teta Cynthia, Uwimana Clémentine n’abandi.

Harimo kandi Bayizere Diane wabaye igisonga cya mbere cya Miss w’ishuri rya ETMR (Ecole Technical Muhazi Rwanda) ryo mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, Nadia Umutoniwase usanzwe akina muri filime Umuturanyi n’abandi.

Buri mwaka hazajya hatoranywa abakobwa b’abanyarwandakazi bujuje ibisabwa bakajya guhagararira igihugu mu marushanwa y’ubwiza hirya no hino ku isi.

Kuri ubu abazahagararira u Rwanda bazajya mu marushanwa y’ubwiza arimo Miss Tourism Global rizabera mu Bushimwa, Miss Africa Golden rizabera muri Turikiya, World Top Model, Miss Tourism World na Miss Glamour Faces World.

Kimwe mu byasabwaga ku mukobwa ushaka kwitabira aturutse mu Rwanda harimo kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25, kandi akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, akaba anafite uburebure bwa 1.64 kuzamura. Ikindi akaba atarengeje ibilo 80.

Ushaka guha amahirwe umwe muri aba bakobwa wakanda hano

Uwicyeza Gisagara Landrine ari mu bakobwa bari guhatana muri iri rushanwa
Landrine Gisagara Uwicyeza ari ku isonga mu majwi yo kuri internet
Stella Matutina Murekatete ari ku mwanya wa gatatu
Gretta Iwacu ari mu bakobwa bari imbere mu majwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .