00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Global Beauty Rwanda: Abakobwa 22 bari guhatana mu cyiciro kibanziriza icya nyuma

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Kamena 2021 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Abakobwa 22 bageze mu cyiciro cya nyuma cya Miss Global Beauty Rwanda 2021, aho bazatoranywamo mu minsi iri imbere abazahagararira u Rwanda mu marushanwa azabera mu bihugu bitandukanye.

Aba bakobwa batoranyijwe barimo bane batsinze mu itora ryakozwe kuri internet, 12 batsinze mu mashusho buri wese yagaragaje na batandatu batsinze mu cyiciro cy’amakanzu maremare.

Aba bakobwa batoranyijwe muri 33 batangiye bari muri iri rushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021.

Ndekwe Paulette wabaye igisonga cya kane cya Miss Global World mu 2020 uri mu bahagarariye sosiyete ya Embrace Africa mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko aba bakobwa basigaje kuzatoranywamo abandi bazajya mu cyiciro cya nyuma ari nacyo kizavamo abegukana amakamba azabahesha amatike yo kujya guhagararira u Rwanda hanze.

Ati “Aba bakobwa twatoranyije nibo bazavamo abandi bazagera mu kindi cyiciro kizaba ari nacyo cya nyuma kizahesha abazatsinda guhagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye.”

Aba bakobwa 22 batoranyijwe nyuma y’andi makamba yatanzwe arimo irya Miss Talent ryahawe Dushyirehamwe Anne Marie, Miss Populality ryegukanywe na Umutoniwase Nadia, irya Miss Congeniality ryatwaye na Gretta Iwacu ndetse n’irya Miss Photogenic ryegukanywe na Landrine Gisagara Uwicyeza.

Aba bakobwa bazambikwa amakamba yabo mu birori byo gutangaza abahize abandi bazaserukira igihugu, bazajya mu marushanwa y’ubwiza arimo Miss Tourism Global rizabera mu Bushimwa, Miss Africa Golden rizabera muri Turikiya, World Top Model, Miss Tourism World na Miss Glamour Faces World.

Aya makamba azatangwa ku wa 24 Kamena, ahantu hataratoranywa neza kuko abari gutegura irushanwa hari amahoteli bari kuvugana nabo ku buryo bazakora iki gikorwa hakurikizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Ushaka kugira uwo uha amahirwe wakanda: https://mni.rw/CompetitionContestants/34

Alia Umugwaneza ari mu bakobwa bari gushakishwamo abazegukana amakamba muri Miss Global Beauty Rwanda 2021
Assouma Mugabekazi ari mu bakobwa bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma
Bayizere Diane ari mu bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma
Blandine Umutoni wageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma ayoboye abandi mu majwi kuri internet aho afite asaga 1000
Clementine Uwimana waburiye amahirwe muri Miss Rwanda 2021 ari guhatana muri iri rushanwa
Cynthia Rutayisire ari mu bakobwa bari guhatana
Diane Ishimwe ari mu bakobwa 22 bari gushakisha amahirwe muri Miss Global Beauty
Dorinema Queen arashaka rimwe mu makamba ari guhatanirwa muri iri rushanwa
Grace Ingabire witabiriye Miss Supranational 2020 ntahirwe ari muri 22 bari gushakisha amahirwe muri Miss Global Beauty 2021
Gretta Iwacu nawe ari guhatana muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda
Honorine Uwase ari mu bari guhatana muri Miss Global Beauty
Ineza Vanessa ari mu bakobwa 22 bakomeje
Landrine Gisagara Uwicyeza ari mu bakobwa bakomeje muri iri rushanwa
Nadia Umutoniwase uzwi muri filime Umuturanyi ni ubwa mbere agiye mu marushanwa y'ubwiza
Queen Isabella Irera ari gushakisha amahirwe muri iri rushanwa
Sheilla Mugabe ari mu bakobwa 22 bakomeje nawe
Stella Matutina wakunze imbere mu matora yo kuri internet ari mu bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma
Teta Cynthia ari gushakisha amahirwe yo kuba umwe mu bazegukana amakamba muri iri rushanwa
Umuhoza Celine arashakisha amahirwe muri iri rushanwa
Venuse Umumararungu nawe ari gushakisha amahirwe muri iri rushanwa ndetse yageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma
Yvette Mukamwiza wabaye Miss Career Africa yaje mu bageze mu cyiciro kibanziriza icya muri Miss Global Beauty Rwanda 2021
Yvette Umumararungu ari muri 22 bakomeje mu cyindi cyiciro cy iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .