00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Global Beauty: Abakobwa batandatu bazaserukira u Rwanda bamenyekanye (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Kamena 2021 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Miss Global Beauty 2021 ryaberaga mu Rwanda hashakishwa abahiga abandi mu buranga ryasojwe abakobwa batandatu babonye itike yo guserukira u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 24 Kamena 2021 aho abakobwa batandukanye batoranyijwemo abahiga abandi.

Abahawe amakamba barimo Gretta Iwacu watwaye ikamba ry’igisonga cya kane wari unafite rya Miss Congeniality, Grace Ingabire witabiriye Miss Supranational 2020 wabaye igisonga cya gatatu muri iri rushanwa, Bayizere Diane wabaye igisonga cya kabiri muri iri rushanwa na Honorine Uwase wabaye igisonga cya mbere.

Hari kandi Dorinema Queen wegukanye ikamba ry’umukobwa ufite isura nziza kurusha abandi, Stella Matutina wakunze guhiga bagenzi be mu majwi wegukanye ikamba rya Miss Tourism World Rwanda 2021, Clémentine Uwimana wegukanye ikamba rya Miss Glam World Rwanda 2021 n’irya Long Gown, Rutayisire Cynthia Umutesi wabaye Miss Tourism Global Rwanda 2021, Landrine Gisagara Uwicyeza watwaye irya Miss Golden Africa Rwanda 2021 na Miss Photogenic ndetse na Irera Queen Isabella wabaye World Top Model Rwanda 2021.

Ndekwe Paulette uhagarariye sosiyete ya Embrace Africa mu Rwanda ari nayo yateguye iri rushanwa yavuze ko bishimiye uko irushanwa ryari rimeze n’ubwo ryabaye mu bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Ati “Twishimiye uko iri rushanwa ryagenze neza ku nshuro yaryo ya mbere n’ubwo byari bigoye.”

Gusoza iri rushanwa byabereye ku i Rebero aho ryari ryitabiriwe n’abantu 20 barimo 12 bari baje kwakira amakamba yabo ndetse n’abanyamakuru bake.

Mu gutangaza abakobwa bahize abandi hifashishijwe akanama nkemurampaka karimo Umurusiyakazi Anastasia Lebediuk wabaye World Next Top Model, Barbara Reis ukomoka muri Brésil wabaye Miss Supranational America 2018, Umunya-Romania Bianca Paduraru ufite ikamba rya Miss Tourism Global 2018 , Umuhindekazi Dr. Tejaswini Manogna wabaye Miss Earth India 2019 n’Umunya-Peru Andrea Luna ufite ikamba rya Miss Globe 2020.

Iri rushanwa ryatangiwe n’abakobwa 33 haza kuvamo bake hasigara 22 abahataniraga imyanya mu cyiciro cya nyuma bari 10 gusa bari basigayemo.

Abakobwa bahize abandi banambitswe akamba abahesha itike izabajyana mu marushanwa mpuzamahanga arimo Miss Tourism Global izabera mu Bushinwa, Miss Africa Golden izabera muri Turikiya, World Top Model, Miss Tourism World, Miss Glamour Faces World na Miss Glam World.

Aba bakobwa bari babukereye
Iki gikorwa cyabereye kuri Canal Olympia Rebero, ahasanzwe herekanirwa filime
Aba bakobwa bazaserukira u Rwanda mu bihugu bitandukanye
Abakobwa bose begukanye amakamba muri iri rushanwa
Akanyamuneza kari kose ku babashije gutsinda muri iri rushanwa
Bayizere Diane wabaye igisonga cya kabiri muri iri rushanwa hamwe na Ndekwe Paulette
Buri mukobwa wegukanye ikamba yari yishimye
Clementine Uwimana wegukanye ikamba rya Miss Glam World Rwanda 2021 n irya Long Gown yatashye yicinya icyara
Clementine Uwimana yegukanye ikamba rya Miss Glam World Rwanda 2021 n'irya Long Gown
Dorinema Queen yegukanye ikamba ry'umukobwa ufite isura ishamaje kurusha abandi
Grace Ingabire witabiriye Miss Supranational 2020 yabaye igusonga cya gatatu muri iri rushanwa
Gutangaza abatsinze byabereye mu muhezo
Honorine Uwase (iburyo) na Ndekwe uhagarariye abategura iri rushanwa mu Rwanda
Ikamba ry'igisonga cya kane ryatwawe na Gretta Iwacu unafite irya Miss Congeniality
Ikamba rya Miss Congeniality ryatwawe na Gretta Iwacu
Ikamba rya Miss Talent ryahawe Dushyirehamwe Anne Marie
Irera Queen Isabella yabaye World Top Model Rwanda 2021
Landrine Gisagara Uwicyeza yatwaye amakamba abiri muri iri rushanwa
Ikamba rya Miss Photogenic ryegukanywe na Landrine Gisagara Uwicyeza wanatwaye irya Miss Golden Africa Rwanda 2021
Mu bakobwa 33 bari bitabiriye irushanwa batandatu nibo babashije kubona amahirwe yo kuzaserukira u Rwanda
Nadia Umutoniwase usanzwe akina muri filime Umuturanyi ya Clapton Kibonge muri iri rushanwa afite ikamba rya Miss Populality
Ndekwe Paulette wabaye igisonga cya kane cya Miss Global World mu 2020 niwe uhagarariye sosiyete ya Embrace Africa itegura iri rushanwa mu Rwanda
Rutayisire Cynthia Umutesi yabaye Miss Tourism Global Rwanda
Stella Matutina wakunze guhiga bagenzi be mu majwi yegukanye ikamba rya Miss Tourism World Rwanda 2021

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .