00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Gasana Darlène watowe muri Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore yarahiye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 09:50
Yasuwe :

Gasana Edna Darlène wiyamamaje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2015 akaza kwegukana ikamba ry’uwabanye neza n’abandi, yarahiriye inshingano aherutse gutorerwa zo kuba umwe mu bagize Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Ni umuhango wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) kuri uyu wa 6 Ukuboza 2021, ahanabereye ihererekanyabubasha hagati ya komite icyuye igihe n’iherutse gutorwa.

Umuyobozi wa Komite Nyobozi icyuye igihe, Madamu Francine Mukakalisa yashimiye bagenzi be bakoranye kuko baranzwe n’umuhate n’umurava byabafashije kwesa imihigo inyuranye bagezeho.

Umuyobozi wa Komite Nyobozi nshya, Madamu Bellancille Nyirajyambere, yavuze ko bazibanda ku gukora ubuvugizi bw’ibibazo bibangamiye iterambere ry’abagore no kongerera ubushobozi abagore.

Gasana aherutse gutorerwa umwanya w’Ushinzwe Imibereho myiza muri iyi Komite y’abagore barindwi barimo na Carine Umutoni usanzwe ukora kuri Televiziyo y’u Rwanda, uyu akaba yagizwe Umunyamabanga.

Batowe ku itariki 23 Ugushyingo 2021 muri manda y’imyaka itanu bagiye kumara bayoboye Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Gasana Darlène yabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2015 akaba yaranabaye Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryigisha iby’Ubucuruzi n’Ubukungu, CBE yahoze yitwa SFB.

Gasana ahawe izi nshingano nyuma y’iminsi mike asezeranye imbere y’amategeko n’umusore bari bamaze igihe bakundana.

Miss Gasana Darlène watowe muri Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw'Umujyi wa Kigali, yarahiriye inshingano
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF) Bayisenge Jeannette, yari yitabiriye iki gikorwa
Komite icyuye igihe na komite nshya bafatanye ifoto na Minisitiri Bayisenge Jeannette

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .