00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Gasana Darlène yatorewe kuba muri Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 10:18
Yasuwe :

Gasana Edna Darlène wiyamamaje mu irushanwa rya Miss Rwanda 2015 akaza kwegukana ikamba rya Nyampinga wabanye neza n’abandi n’umunyamakuru Carine Umutoni batowe muri komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Gasana yatorewe umwanya w’ushinzwe imibereho myiza muri iyi komite y’abagore barindwi barimo na Carine Umutoni usanzwe ukora kuri Televiziyo y’u Rwanda, uyu akaba yagizwe Umunyamabanga.

Batowe ku itariki 23 Ugushyingo 2021 muri manda y’imyaka itanu bayoboye Inama y’Igihugu y’Abagore.

Gasana Darlène yabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2015 akaba yaranabaye Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryigisha iby’ubucuruzi n’ubukungu, CBE yahoze yitwa SFB.

Gasana ahawe izi nshingano nyuma y’iminsi mike asezeranye imbere y’amategeko n’umusore bari bamaze igihe bakundana.

Umunyamakuru wa RBA Carine Umutoni (ubanza iburyo) yagizwe Umunyamabanga mu Nama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Umujyi wa Kigali
Gasana Darlène (uwa kabiri uturutse iburyo) yatowe nk'ushinzwe imibereho myiza muri komite y'Inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Umujyi wa Kigali
Komite y'Inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Umujyi wa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .