Miss Earth: Igiraneza na bagenzi be bakoze isuku mu Mujyi wo muri Philippines

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Ukwakira 2019 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Igiraneza Ndekwe Paulette uhagarariye u Rwanda muri Miss Earth n’abandi bakobwa bahuriye nawe mu itsinda ry’amazi, bakoze isuku mu Mujyi wa Batangas wo muri Philippines.

Igiraneza umaze ibyumweru bibiri muri Philippines aho yitabiriye irushanwa rya Miss Earth na bagenzi be bahuriye mu itsinda ry’amazi bakoze isuku mu Mujyi wa Batangas. Uyu Mujyi ubusanzwe ukungahaye kuri gaz n’ibindi bikorwa bijyanye n’iterambere.

Irushanwa rya Miss Earth rifite gahunda yo gusigasira ibidukikije ryifashishije abakobwa bari kurihatanamo ryakoze ibikorwa byo gukora isuku muri uyu mujyi.

Ikamba muri iri rushanwa rya Miss Earth ry’uyu mwaka rizatangwa mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2019, mu birori bizabera mu nyubako ya Jesse M. Robredo Coliseum yo mu Mujyi wa Naga City.

Miss Earth ihuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi. Yatangijwe ku mugaragaro mu 2001 ifite intego yo kwifashisha ba Nyampinga mu buvugizi no guteza imbere urwego rw’ibidukikije.

Igiraneza uhagarariye u Rwanda yabaye Nyampinga w’Ishuri rya ETMR (Ecole Technical Muhazi Rwanda) mu 2016, yitabira Miss Rwanda mu 2019 ndetse aza muri 20 bitabiriye irushanwa rya Miss Supranational Rwanda mu 2019, ari nabwo bwa mbere ryari ribaye. Hose ntiyahirwa no kuza mu myanya itanu ya mbere.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda ruzaba rwitabiriye Miss Earth, mu 2017 rwaserukiwe na Uwase Hirwa Honorine wubatse izina nka “Miss Igisabo” mu gihe mu mwaka ushize Umutoniwase Anastasie ari we waryitabiriye.

Uyu mukobwa na bagenzi be basukuye inkengero z'umujyi
Ndekwe n'abakobwa bahanganye bakoze isuku mu Mujyi wo muri Philippines

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .