Uyu mukobwa yasezeraniye n’umukunzi we Rutagarama Angelo imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura ku wa 29 Kanama 2024, aba bakaba bateganya kurushinga mu Ugushyingo 2024.
Dushimimana uretse kuba yaregukanye ikamba rya Miss Heritage mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, yari mu bakobwa 80 bitabiriye irushanwa rya Miss Heritage Universe mu 2018.
Uyu mukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Amajyepfo ndetse aza gusoza iri rushanwa ari mu bakobwa batanu bagize amajwi menshi icyakora ntiyabasha kwegukana ikamba kuko ryatsindiwe na Iradukunda Liliane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!