Miss Bagwire Joannah yinjiye mu itangazamakuru

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Kamena 2019 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Bagwire Keza Joannah wabaye Miss Heritage muri Miss Rwanda mu 2015, yatangiye itangazamakuru kuri Kiss Fm iri mu maradiyo akunzwe na benshi muri iki gihe.

Bagwire Keza Joannah yabwiye IGIHE ko amaze iminsi yimenyereza umwuga kuri Kiss Fm. Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2019, yatangiye kumvikana kuri iyi radio mu kiganiro gisanzwe gikorwa na Uncle Austin cyitwa ‘The Drive’.

Uyu mukobwa yaherukaga kumvikana mu itangazamakuru ubwo yakoraga imenyereza kuri televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ yakoranaga na Basile Uwimana.

Mu Ukuboza umwaka ushize Bagwire yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ibaruramibare muri Mount Kenya University.

Bagwire yamamaye ubwo yari muri Miss Rwanda mu 2015. Mu Ugushyingo 2015 nabwo yongeye kuvugwa ubwo yegukana ikamba ry’Igisonga cya Miss Heritage Global mu 2015, aho yari ahanganye n’abakobwa 44 bo mu bihugu bitandukanye.

Aya marushanwa yabereye i Johanesbourg muri Afurika y’Epfo, ku wa 15 Ugushyingo 2015 ikamba ryegukanwa na Ziphozinhle Ntlanganiso wo muri Afurika y’Epfo.

Bagwire yatangiye gukorana na Uncle Austin kuri Kiss Fm
Ubwo yasozaga kaminuza
Umwaka ushize Bagwire Keza Joannah yasoje kaminuza
Bagwire ni umwe mu bakobwa b'ikimero bakunze kuvugisha benshi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza