Miss Aurore Kayibanda yatangiye gukusanya inkunga yo gufasha abana batishoboye bakina Tennis

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Gicurasi 2020 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Miss Rwanda 2012 Aurore Kayibanda yatangiye gukusanya inkunga yo gufasha abana bari mu muryango yashinze w’abahuzwa no gukina “Table Tennis”, akaba arimo gushakisha angana na 5000 by’amadolari ya Amerika.

Miss Aurore Kayibanda yatangije ubu bukangurambaga bwo gukusanya iyi nkunga yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga [wanyura hano ukabashyigikira].

Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2012 avuga ko abana bafasha muri uyu muryango yashinze iwabo batishoboye, kandi imwe mu ntego bihaye bawushinga ikaba ari ukubafasha kubaho neza mu buzima bwa buri munsi ariko banitoza gukina “Table Tennis”.

Aurore Kayibanda na Yves Ndizeye umwe mu batoza b’umukino wa ’’Table Tennis” bagize igitekerezo cyo gutangiza umuryango utegamiye kuri Leta uzajya ufasha abana bari hagati y’imyaka 6 na 13 yaba mu gukina uyu mukino cyangwa mu buzima busanzwe.

Muri Kanama 2019 batangije uyu muryango bise “Spero Initiative “Table Tennis for Hope” mu rwego rwo guhuriza aba bana hamwe bakabona uko babafasha.

Uyu muryango watangiranye abana 51 bakinira mu Bugesera ndetse no mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali.

Muri ibi bihe bya Covid-19 aba bana basanzwe bafashwa na Spero bahuye n’ibibazo binyuranye kuko abenshi imiryango yabo idafite amikoro ahagije.

Ibi byakoze cyane kuri Miss Kayibanda Aurore hikubitaho ko amashuri azafungurwa muri Nzeri 2020, ahita ashaka uburyo we na mugenzi we batangiranye uyu mushinga bafasha aba bana.

Miss Aurore Kayibanda yavuze ku nkunga bakeneye guha aba bana, agira ati "Aba bana bakeneye ibiribwa, bakeneye ubwisungane mu kwivuza, n’ibikoresho by’ishuri ku buryo bakomeza kwihugura aho kugira ngo bagume mu ngo bari mu bikorwa bitabafitiye akamaro.”

Ubu bukangurambaga bugamije gufasha by’umwihariko abana b’i Nyamata nubwo hari ubufasha bateganya guha ab’i Kigali, Yves Ndizeye yagize ati ”Urumva ntabwo bahuje ibibazo, ab’i Bugesera bakeneye ibyo kurya n’ubwisungane mu kwivuza, nibo bihutirwa ariko bigenze uko tubyifuza twagura n’ibitabo kandi nibaza ko byafasha n’abiga Camp Kigali kuko bo wenda nubwo ba badakeneye ibiryo ariko bakeneye kwihugura mu masomo.”

Nyuma y’amasaha 24 batangije ubu bukangurambaga hari hamaze gutangwa agera ku madolari ya Amerika 150 mu gihe hakenewe 5000.

Miss Aurore Kayibanda kandi yabwiye IGIHE ko inkunga izaboneka bazayishyikiriza aba bana tariki 26 na 27 Gicurasi 2020.

"Reach them save them" Ubukangurambaga bwatangijwe na Miss Aurore Kayibanda afatanyije na Ndizeye Yves bugamije gufasha abana barenga 50 basanzwe baba mu muryango bashinze
Miss Aurore Kayibanda yabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2012

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .