Miss Aurore Kayibanda yakozwe ku mutima n’igikorwa cya mugenzi we Akiwacu Colombe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 Nzeri 2019 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 , Aurore Mutesi Kayibanda, yashimye igikorwa cy’indashyikirwa cya mugenzi we Akiwacu Colombe nawe wabaye nyampinga mu 2014 uherutse gutaha inzu ebyiri yubakiye imiryango ine y’ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bazwi nk’Intwaza bo mu Karere ka Rwamagana.

Aurore Kayibanda yashimye igikorwa cya Akiwacu Colombe yifashishije ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram.

Yagize ati “Isi ikeneye abantu benshi nka Akiwacu Colombe wakoze neza […] komeza guhindura Isi.” Ashyiraho akamenyetso k’umitima.

Ku wa 15 Nzeri 2019 nibwo Akiwacu yatashye inzu ebyiri yubakiye imiryango ine y’ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bazwi nk’Intwaza bo mu Karere ka Rwamagana mu Mudugudu wa Rweza, mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro muri Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, aho zubatse.

Izi nzu uko ari ebyiri zose ibikorwa byo kuzubaka byatwaye miliyoni 18 Frw.

Igikorwa cyo kuzitaha cyitabiriwe n’abayobozi barimo Mufulukye Fred uyobora Intara y’Iburasirazuba, Meya wa Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab n’abaturage batuye mu gace izi nzu zubatswemo, bagiye guturana n’abo Akiwacu yubakiye.

Guverineri Mufulukye yavuze ko Akiwacu yakoze igikorwa cy’intangarugero gikwiriye kubera isomo urubyiruko, cyane cyane abafite ubushobozi bwo kuvuga rikijyana nka we.

Akiwacu Colombe yavuze ko yagize igitekerezo cyo kubaka izi nzu mu 2014, umushinga akawutangira atakiri mu Rwanda ndetse agahura n’ibirushya, ariko yishimira ko yabashije kugera ku byo yari yiyemeje.

Yakomeje avuga ko Se yakomeje gukurikirana uyu mushinga ubwo atari ahari.

Akiwacu yatowe nka Nyampinga w’u Rwanda mu 2014 ubwo iri rushanwa ryatangiraga gutegurwa na Rwanda Inspiration Backup ikibikora kugeza n’ubu.

Mu mpera za 2014, uyu mukobwa yatangije igikorwa cyo gukusanya ubushobozi bwo kubakira Intwaza zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyubakwa ry’izo nzu ryatangijwe mu 2015, hashize igihe gito ahita yerekeza mu Bufaransa gukomeza amasomo ye ya kaminuza.

Izi nzu zubatswe mu nkunga zavuye mu bukangurambaga bwa Akiwacu. Abatujwemo batoranyijwe n’Umuryango Avega Agahozo uvuganira abapfakazi ba Jenoside.

Akiwacu Colombe ari kumwe n'imiryango yubakiye inzu
Akiwacu imbere y'inzu yubakiye Intwaza zo mu karere ka Rwamagana
Guverineri Mufulukye Fred uyobora Intara y’Iburasirazuba (iburyo), Akiwacu Colombe (hagati) ndetse na Meya wa Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza