Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 15 Kanama 2024 wakurikiye uwo gusaba no gukwa wabaye mu cyumweru gishize, uyu ukaba ari umuhango na wo wakurikiye uwo gusezerana imbere y’amategeko wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 22 Gashyantare 2024.
Ubukwe bwa Miss Kayibanda Aurore burasorezwa mu muhango wo kwakira abatumiwe uteganyijwe kubera mu Intare Arena ku mugoroba wo ku wa 15 Kanama 2024.
Muri Mutarama 2023 ni bwo Gatera yafashe icyemezo yambika impeta Miss Kayibanda amusaba ko bazabana akaramata undi na we yemera atazuyaje.
Miss Kayibanda na Gatera bari basanzwe batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni na ho basezeraniye imbere y’amategeko mbere y’uko bemeranya gukorera ubukwe mu Rwanda ari na ho bazatura.
Miss Aurore Kayibanda yambitswe Ikamba rya Miss Rwanda mu 2012, mu 2015 aza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye gukomereza amashuri.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!