Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti ze, abavandimwe ndetse n’abantu be ba hafi bamusezeyeho bishimira intambwe agiye gutera yo kurushinga.
Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2012, aherutse kubwira IGIHE ko yimutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze igihe atuye akaba yaratashye mu Rwanda aho agiye kuba.
Mu ntangiriro za 2023 nibwo Miss Aurore Kayibanda yambitswe impeta na Gatera Jacques bitegura kurushinga, aba bakaba barasezeranye imbere y’amategeko muri Gashyantare 2024 mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Miss Aurore Kayibanda wari wimukiye muri Amerika mu 2015 byitezwe ko azakora ubukwe ku wa 15 Kanama 2024 umunsi azasezerana imbere y’Imana akanakira abatumiwe.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!