00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Aurore Kayibanda witegura kurushinga, yasezeye ku rungano (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 July 2024 saa 09:59
Yasuwe :

Miss Aurore Kayibanda ugeze kure imyiteguro y’ubukwe bwe, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano byabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 27 Nyakanga 2024.

Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti ze, abavandimwe ndetse n’abantu be ba hafi bamusezeyeho bishimira intambwe agiye gutera yo kurushinga.

Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2012, aherutse kubwira IGIHE ko yimutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze igihe atuye akaba yaratashye mu Rwanda aho agiye kuba.

Mu ntangiriro za 2023 nibwo Miss Aurore Kayibanda yambitswe impeta na Gatera Jacques bitegura kurushinga, aba bakaba barasezeranye imbere y’amategeko muri Gashyantare 2024 mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Miss Aurore Kayibanda wari wimukiye muri Amerika mu 2015 byitezwe ko azakora ubukwe ku wa 15 Kanama 2024 umunsi azasezerana imbere y’Imana akanakira abatumiwe.

Miss Aurore Kayibanda ageze kure imyiteguro y'ubukwe
Bagize umwanya wo gusangira 'champagne'
Aurore Kayibanda n'inshuti ze zamusezeyeho bwa nyuma
Hasigaye iminsi mike Aurore Kayibanda akarushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .

Article (212434) Re-process this page