Miss Isimbi Amandah ashobora gufungirwa muri Uganda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Ugushyingo 2019 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Isimbi Amandah uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga wanabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga wa SFB mu 2014, ashobora gukurikiranwa n’inzego z’umutekano zo muri Uganda azira guharabika umunyamakurukazi witwa Sheilah Gashumba.

Kuva ku wa 22 Ukwakira 2019 imyidagaduro yo muri Uganda yashyuhijwe na Miss Isimbi Amandah ndetse n’umunyamakurukazi wo muri icyo gihugu uri mu bakunzwe, bapfa umusore.

Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byatyajije amakaramu umunota ku wundi bishyira hanze inkuru ubutitsa zivuga ku munyarwandakazi uhamaze amezi abiri gusa agashyushya benshi imitwe.

Amandah yari amaze iminsi acuditse bikomeye n’umusore witwa Rickman, umuhanzi ukorera umuziki we muri Suede, gusa ngo baje gutandukana. Amandah yahise ajya mu mahari akomeye na Sheilah Gashumba bahoze basangira akabisi n’agahiye.

Bijya gushyuha, hasakajwe amashusho ya Sheilah Gashumba na Miss Amandah bari kwishimirishiza mu nyubaho bivugwa ko ari iya Amandah.

Aya mashusho arangizwa n’intonganya za Sheilah ari kurira mu buryo bukomeye abwira Amandah kumurekera umusore yavugaga ko yamutwaye, ndetse akaba yaranagiye amujya mu matwi ashaka kubateranya.

Icyo gihe Sheilah yavugaga ko ngo uyu mukobwa yabwiye God’s Plan bakundana ko yaryamanye n’undi musore mu rugo iwe.

Mu mashusho yafashwe na Amandah, Sheilah yumvikanaga atakamba asaba uyu mukobwa kureka kumuteranya n’umukunzi we Ali Marcus Lwanga uzwi nka God’s Plan. Undi amusubiza amubwira ko nta kibazo bafitanye ku buryo yamugendaho.

Mu yandi mashusho yagiye hanze tariki 24 Ukwakira 2019, Amandah noneho yumvikanye avuga ko Sheilah yaryamaniye n’umuhanzi witwa Grenade wo muri Uganda mu nyubako ye.

Ati “Barasambanye. Ndi kuguha amakuru y’impamo yihariye, Grenade na Sheilah, babikoreye mu nzu yanjye. Ntabwo nigeze nifuza kubivuga kuko numvaga ko byateza ikibazo hagati ya Sheilah n’umukunzi we ariko Grenade yagiye mu itangazamakuru avuga byinshi ndetse n’umukunzi we ntabwo yari azi ko yamuciye inyuma.”

Mu minsi mike ishize Jose Chameleone usanzwe ari inshuti ya Amandah yamugiriye inama yo gusaba imbabazi Sheilah Gashumba mu maguru mashya kuko yamukoshereje.

Amandah yaramwumviye, yifashishije Snapchat afata amashusho asaba imbabazi Sheilah Gashumba, gusa yavuze azakuvuga ko ubu ibijyanye n’iki kibazo bitakiri mu biganza bye cyane ko yamaze kugishyikiriza Polisi.

Ati “Ari gufata iki kibazo nko gutera urwenya. Ntabwo yumva ububabare nanyuzemo. Nagiye mpura no kwibasirwa kwatumye nsa nk’utaye umutwe. Polisi iri kumushaka, ikibazo ntabwo kikiri mu biganza byanjye. Kiri mu biganza bya polisi yaba yarasabye imbabazi cyangwa ntabikore, ubu hagiye gukirikizwa itegeko.”

Howwe.biz yandika imyidagaduro muri Uganda yanditse ko Sheilah Gashumba yagiye kurega Amandah amushinja kumwandagaza ku karubanda agamije guhindanya izina rye.

Isimbi Amandah, yabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga wa SFB mu 2014.

Ni umwe mu bakobwa bagiye bagira umuriri ukomeye mu itangazakuru ryo mu Rwanda, yavuzwe cyane mu birori byabaye mu Ugushyingo 2014 bya High School Idols aza gufotorwa bamwe bavuga ko atambaye umwambaro w’imbere, mu gihe we yabiteye utwatsi avuga ko barebye nabi.

Uyu mukobwa yagarutsweho ubwo yitabiraga igitaramo cya Kiss Daniel cyabereye muri Kigali Serena Hotel muri 2016, abyinisha uyu muhanzi, bitewe n’umwambaro yari yambaye wino z’abanditsi zibona akazi yongera kugarukwaho mu mitwe y’inkuru z’imyidagaduro i Kigali.

Mu minsi ishize yasaga n’uwimukiye i Kampala aho yajyaga gusura umukunzi we Rickman nawe uhaza ari mu biruhuko dore ko atuye muri Suede.

Sheilah Gashumba wagiye kumurega ni umunyamakuru wa NTV Uganda akaba n’umushyushyarugamba ubimazemo imyaka 10. Ni umukobwa w’umuherwe Gashumba Frank.

Amandah ni umwe mu bakobwa bakunze kuvugisha benshi
Amandah amaze iminsi mu mahari akomeye na Sheilah Gashumba bahoze ari inshuti magara
Sheilah Gashumba ushyisitse na Amandah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .