00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Akaliza Amanda yasabye urubyiruko rwagizweho ingaruka na Jenoside kureka gucecekana agahinda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Gicurasi 2021 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

Akaliza Amanda wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda mu 2021 yagiriye inama urubyiruko rwagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi ruhura n’ihungabana, arusaba gutinyuka kuganira no kwifashisha ubundi buryo butandukanye bakabasha gukira ibikomere.

Uyu mukobwa yabivuze mu gikorwa cyabaye ku nshuro ya kabiri cyateguwe na Ndabaga Impact cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021.

Ni mu kiganiro cyiswe “Healing Young Generation” cyangwa se “Komora ibikomere igisekuru kiri kubyiruka” cyahuriwemo n’urubyiruko rwavutse nyuma ya jenoside ndetse n’abakuru baturutse mu matsinda atandukanye.

Muri Iki gikorwa hagaragajwe filime mbarankuru Ndabaga Impact yakoze ku buzima bw’abana bavutse nyuma ya Jenoside mu Karere ka Bugesera, ibiganiro ndetse n’umukino wo mu buryo bwa drama.

Miss Akaliza Amanda wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2021 yari umwe mu batumiwe, kuko muri Miss Rwanda n’ubundi yari afite umushinga ujyanye no gufasha abantu bafite ikibazo ku buzima bwo mu mutwe ndetse arateganya gushinga urubuga rw’ikoranabuhanga aho umuntu ashobora kubona ubuvuzi cyangwa ubujyanama byoroshye.

Muri iki kiganiro yagaragaje ibyo atekereza ku ihungabana riterwa n’amateka yaranze igihugu cyacu aho yibanze ku muco w’abanyarwanda wo guceceka.

Yavuze ko abanyarwanda akenshi bakura batozwa guceceka, ariko agira inama bagenzi be akenshi bahura n’ihungabana batewe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuganira.

Ati “Twakuze dutozwa guceceka, tubwirwa ngo ba akagabo! Ariko uburyo bwo kugira ngo nkatwe urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside dukire iri hungabana ni uko twabiganira ndetse tugashaka uburyo dukunze bwadufasha gukira harimo nko kwandika cyangwa se ubundi buryo bufasha kuruhuka byaba na ngombwa hakabaho ubufasha bw’abaganga.”

Abandi bari batumiwe muri iki kiganiro harimo Aimable Twahirwa usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yashimiye abateguye Ndabaga Impact akangurira urubyiruko kugira uruhare mu kwimana u Rwanda. Yabakanguriye kugira uruhare mu guhangana n’abapfobya Jenoside.

Pasiteri Antoine Rutayisire we yasabye urubyiruko kwanga guheranwa n’amateka abagiraho ingaruka aturutse ku babyeyi babo.

Ndabaga Impact ni umuryango washinzwe mu 2018 ugamije guteza imbere urubyiruko n’abagore by’umwihariko binyuze mu bikorwa by’iterambere rusange harimo n’ibikorwa biharanira amakuru arambye n’iterambere bwite.

Bimwe mu bikorwa Ndabaga Impact yagiye ikora harimo urugendo rwo kwigisha amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda binyuze mu gusura inzibutso zitandukanye. Ibindi bikorwa ni ibijyanye no gukoresha imbyino n’ubuhanzi mu kugaragaza ibibazo byugarije sosiyete ndetse n’uburyo byakemurwa.

Mu mpera za 2020, Ndabaga Impact yatangije ibiganiro bihuje abato n’abakuru (Intergenerational dialogues) bikurikira ubushakashatsi igenda ikora bikaganirwaho muri ibyo biganiro.

Abandi bitabiriye ibiganiro biheruka harimo Dr Eric Ndushabandi wari uhagarariye ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane kigamije amahoro IRDP (Institut de Recherche et de Dialogue pour la Paix) na Muhayimana Pélagie ukuriye Amizero Care.

Miss Akaliza Amanda yasabye bagenzi be kwirinda guceceka
Pasiteri Antoine Rutayisire yasabye urubyiruko kwanga guheranwa n’amateka abagiraho ingaruka aturutse ku babyeyi babo
Muhayimana Pélagie ukuriye Amizero Care yari ari muri iki gikorwa
Irakoze Gisèle Sandrine, ukuriye Ndabaga Impact yateguye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .