Miss Akacu Lynca yambitswe impeta n’umusore bamaze igihe bakundana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 Gashyantare 2020 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Miss Akacu Lynca wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda mu 2015 yambitswe impeta n’umusore uzwi nka Guy Alain bamaze igihe mu rukundo wamusabye ko yazamubera umugore undi nawe aremera.

Mu mpera z’icyumweru cyashize nibwo umusore witwa Guy Alain uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yafashe icyemezo cyo kwambika impeta Miss Akacu Lynca amusaba ko yazamubera umugore.

Abinyujije kuri Instagram ye Guy Alain yagize ati ”Byabaye, nateye ivi musaba ko twakomezanya urugendo arabyemera! Niba muzi Lynca muzi uburyo ndi umusore w’umunyamugisha, niba munzi muzi ukuntu ndi umunyamugisha kugira Lynca, niba mutuzi twese, muzi uburyo ndi umunyamugisha kubana na Lynca muri ubu buzima. Ndagukunda Lynca.”

Guy Alain ni umwe mu bagize itsinda rya muzika riririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza “Alive and Freed”, amaze imyaka hafi ine bimenyekanye ko akundana na Miss Akacu Lynca.

Miss Akacu Lynca ufite imyaka 23, yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda akurikiye Uwase Vanessa Raïssa wabaye igisonga cya mbere. Bombi bari bagaragiye Kundwa Doriane watowe nka Nyampinga w’u Rwanda mu 2015.

Akacu Lynca yambitswe impeta n'umusore bamaze igihe bakundana
Bombi bishimiye gutangira urugendo rushya mu rukundo
Lynca na Guy bamaze igihe mu rukundo
Imyaka yari ibaye ine bari mu rukundo
Akacu Lynca ubanza ibumoso yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2015
Akacu Lynca asubiza abari bagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda mu 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza