Mu butumwa bwe yatambukije mu buryo bwo gutebya, Minisitiri Utumatwishima yagize ati “Bruce Melodie wiriwe, ndifuza kuza muri ibi birori waduteguriye, ariko ni bwo bwa mbere nzaba nitabiriye ibyitwa ‘Listening’. Ndibaza nzaza nitwaje ‘ecouteurs’? [Ese] uzaturirimbira live?”
Ni ubutumwa bugaragaza guca amarenga yo kwitabira ibi birori biteganyijwe kubera muri Kigali Universe ku wa 21 Ukuboza 2024.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Bruce Melodie, akomeje kwamamaza igitaramo azumvishirizamo abakunzi be 500 album ye nshya yise ‘Colorful generation’.
Abari kugura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo mbere y’umunsi nyiri zina, bari kuyagura ibihumbi 20 Frw mu myanya isanzwe n’ibihumbi 40Frw mu myanya y’icyubahiro.
Abazayagurira ku muryango bo bazaba bayigura ibihumbi 30Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 50Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 100Frw ku myanya yihariye.
Iyi album “Colorful Generation” Bruce Melodie yari yayirarikiye abakunzi be muri uyu mwaka wa 2024 icyakora bitunguranye yemeje ko izasohoka umwaka utaha wa 2025.
.@BruceMelodie wiriwe,
Nditegura kuza muri iyi event waduteguriye. Ariko nibwo bwa mbere nzaba nitabiriye ibi byitwa #LISTENING .
1. Nzaza nitwaje headphones?
2. Uzaturirimbira LIVE?🤔Mbese ndi muri #Kasongo mood.
Nsobanurira hamwe n’abo tuzazana. pic.twitter.com/Cq1mdPZvdw
— UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) December 16, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!