Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Minisitiri Utumatwishima yavuze ko bagiye kuvugana n’izindi nzego kugira ngo ingingo itishimiwe n’abahanzi ibe yavugururwa.
Aha akaba yagize ati “Ingingo ya 301 ya IP Law (intellectual property law) tuzafatanya n’inzego zose zagize uruhare mu gushyiraho itegeko tuyisuzume ibe yanozwa. Abahanzi, ababareberera inyungu, abanyamategeko, aba DJs n’abategura ibitaramo, mwese tuzaganira vuba cyane, dufatanyije tuzabinoza twihangane.”
Abahanzi bari batangiye kwijujutira zimwe mu ngingo z’iri tegeko zirimo iya 301 itanga ubwisanzure ku icurangwa ry’igihangano mu ruhame.
Izi ngingo bari kwijujutira ni izikubiye mu Itegeko nimero 055/2024 ryo ku wa 20 Kamena 2024 ryerekeye kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, iri rikaba ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 31 Nyakanga 2024.
Iyi ngingo igaragaza ko ikinwa ry’igihangano mu ruhame ryemewe bidatangiwe uruhushya rw’umuhanzi kandi hadatanzwe igihembo cy’uruhushya mu gihe cy’imihango ya Leta cyangwa y’amadini, iyo gukina igihangano mu ruhame bitagamije inyungu, mu rwego rw’ibikorwa by’uburezi cyangwa ubukangurambaga bukozwe na Leta cyangwa n’ikigo kitagamije inyungu, iyo ikinwa ry’igihangano mu ruhame bitagamije inyungu.
Indi mpamvu yagaragajwe ni igihe ibikorwa byo kwigisha bikozwe n’ikigo cy’uburezi bityo rikavuga ko iyo igihangano gikiniwe abakozi, abanyeshuri cyangwa umuryango ugizwe n’abanyeshuri cyangwa abandi bantu bafite uruhare rutaziguye mu bikorwa by’icyo kigo byemewe.
Indi ngingo igaragaza igihe igihangano cy’umuhanzi cyakwifashishwa nta burenganzira asabwe cyangwa ngo hagenwe ikiguzi cy’uburenganzira ni iya 294, itanga uburenganzira mu gukoresha igihango mu kwigisha.
Indi ni iya 295 itanga uburenganzira bwo gutubura igihangano bikozwe na serivisi z’amasomero cyangwa iz’ishyinguranyandiko.
Ingingo ya 296 yo itanga ubwisanzure bwo gukoresha igihangano ku mpamvu zerekeye ubucamanza cyangwa ubuyobozi.
Ni mu gihe ingingo ya 297 yo itanga ubwisanzure bwo gukoresha igihangano hagamijwe amakuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!