Ibi Minisitiri Utumatwishima yabikomojeho ubwo yari mu gikorwa cyo gushyikiriza impamyabushobozi urubyiruko rwasoje amahugurwa muri ArtRwanda-Ubuhanzi cyabereye muri Kigali Convention Centre ku wa Gatanu tariki 6 Ukuboza 2024.
Minisitiri Utumatwishima yagize ati “Indirimbo yitwa ‘Kuba umugabo’ ni indirimbo nziza cyane nshaka ngo urubyiruko rurangije ruyumve, harimo amagambo meza cyane harimo aho bagira bati, ikintu giha agaciro umugabo ni icyo atahana mu rugo.”
Yashimiye abasoje amasomo yabo mu gihe cy’umwaka bari bamaze, abasaba kuzabyaza umusaruro ubumenyi bahawe bakiteza imbere banateza imbere igihugu.
Iyi ndirimbo Minisitiri Utumatwishima yakomojeho, Zizou Alpacino yayihurijemo abahanzi nka Bulldog, Calvin Mbanda, P Fla, Fireman na Jay C.
Iyi ni imwe mu ndirimbo zigize album nshya ya Zizou Alpacino yise ‘Success from Suffering’.
Mu kiganiro na IGIHE, Zizou Alpacino yavuze ko iki gitekerezo yakigize mu kurushaho guha abakunzi be umuziki mwiza, anagerageza guhuza abahanzi batajyaga bapfa kwihuza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!