Ubwo yageraga kuri MA Africa, Minisitiri Utumatwishima yasanze Riderman na Bull Dogg bari mu myitozo bafatanyije na Shauku Music. Igitaramo ‘Icyumba cy’amategeko’ giteganyijwe ku wa 24 Kanama 2024.
Aganira n’aba baraperi, Minisitiri Utumatwishima yabashimiye igitekerezo bagize cyo gushyira hamwe abifuriza kuzakora igitaramo cyiza kandi gisukuye.
Yanaboneyeho kandi umwanya wo gushimira ikigo MA Africa kuba gikomeje gushora imari mu buhanzi, bagahanga imirimo mu rubyiruko ruri mu cyiciro cy’ubuhanzi.
Riderman, Bull Dogg na Dany Zibera Mironko uyobora MA Africa, bashimiye Minisitiri Utumatwishima kuba yabasuye bamwizeza kuzakora igitaramo cyiza kandi ko bazakomeza gufatanya n’abandi mu iterambere.
Bamwe mu baraperi bategerejwe muri iki gitaramo harimo Bushali, B Threy, Kenny K-Shot, Ish Kevin na Bruce The 1st biyongeraho itsinda rya Tuff Gangs.
Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali aho kwinjira ari ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw muri VIP n’ibihumbi 30 Frw muri VVIP.
Icyakora abari kugura amatike mbere bahawe ubwasisi kuko itike y’ibihumbi 10 Frw bari kuyigura ibihumbi 7 Frw mu gihe iy’ibihumbi 20 Frw yo iri kugura ibihumbi 15 Frw na ho iy’ibihumbi 30 Frw ikagura ibihumbi 25 Frw.
🎥: Minisitiri @jnabdallah yasuye ikigo gifasha kikanategura ibitaramo by’abahanzi cyitwa MA Africa.
🎙️Yaganiriye na @RidermanRiderzo, @kemozera_ n’itsinda rya Shauku Band ririmo kubafasha mu myitozo y’igitaramo ‘Icyumba cy’Amategeko’, kizaba ku wa 24.08.2024 KCEV [Camp Kigali]. pic.twitter.com/UYGP3H916O
— Ministry of Youth and Arts | Rwanda (@RwandaYouthArts) August 22, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!