Mu butumwa batambukije ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y’Urubyiruko no guteza imbere ubuhanzi, bavuze ko ku wa 21 Mutarama 2025 ari bwo Minisitiri Utumatwishima yakiriye mu biro iri torero.
Uretse kuryakira, Minisitiri Utumatwishima yabashimiye uruhare bagira mu guteza imbere umuco nyarwanda abizeza ubufatanye na Minisiteri.
Itorero ‘Ishyaka ry’Intore’ ryashinzwe na bamwe mu bari intore mu Ibihame by’Imana baje kurisezeramo bajya gushinga iryabo, nta n’umwaka riramara ritangijwe ariko kugeza ubu bageze kure imyiteguro y’igitaramo cyabo cya mbere.
Mu minsi ishize ubwo twasuraga iri torero aho bakorera imyitozo, Cyogere uri mu bayoboye izi ntore yijeje abakunzi b’umuhamirizo ko abazitabira igitaramo cyabo bazatahana ibyishimo kuko bamaze amezi atatu bitoza.
Ati “Tumaze amezi atatu twitoza, navuga ko ubu twiteguye n’iyo baduha umukino none aha twawukina rwose. Abazitabira byanze bikunze bazataha bishimye kuko tubahishiye ibintu byiza cyane.”
Iki gitaramo bise ‘Indiriragumba’ gitegerejwe kubera muri Camp Kigali ku wa 25 Mutarama 2025.
Minisitiri @jnabdallah yakiriye abagize itsinda ry’Ishyaka ry’Intore, bari gutegura igitaramo cyitwa ‘Indirirarugamba’ kizaba ku wa 25 Mutarama 2025 muri Camp Kigali. Minisitiri yabashimiye uruhare bagira mu guteza imbere umuco nyarwanda abizezeza ubufatanye na Minisiteri. pic.twitter.com/3BFF9UEAQF
— Ministry of Youth and Arts | Rwanda (@RwandaYouthArts) January 21, 2025

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!