00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Utumatwishima wanyuzwe na album ya Riderman na Bull Dogg yabemereye inkunga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 June 2024 saa 04:03
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere abahanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yavuze ko yakozwe ku mutima na album nshya ya Riderman na Bull Dogg by’umwihariko akaba yarakunze indirimbo ‘Nkubona fo’ ahita anabemerera inkunga.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Minisitiri Utumatwishima wakomoje ku ndirimbo yakunze kuri iyi album, yavuze ko aba baraperi bamukumbuje Hip Hop yo mu myaka itambutse.

Ati “Kimwe n’abandi tungana mwadukumbuje Hip Hop ya kera, mwarakoze. Indirimbo nsubiramo kenshi ni Nkubona fo, nanjye iyo mbonye umuntu uri gukinira ku isahani y’undi muntu mubona fo.”

Uretse gushima album y’aba baraperi, Minisitiri Utumatwishima yabijeje ko nubwo izuba ryavuye cyane bazaganira bakareba ko yabaha inkunga.

Mu minsi ishize nibwo Riderman na Bull Dogg basohoye album bise ‘Icyumba cy’amategeko’. Igizwe n’indirimbo esheshatu.

Ni album yakiriwe neza n’abakunzi ba Hip Hop bayisamiye hejuru bagaragaza ko uretse kunyurwa no kuba aba baraperi bongeye guhurira ku mushinga, ariko banabakoze ku nyota ya Hip Hop.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .