Yabigarutseho mu kiganiro yari yatumiwemo muri Next Radio iri mu zikomeye muri Uganda.
Ati “Byarihuse cyane sinzi uko Eddy Kenzo yambonye. Twapanze guhura ari ibintu byagombaga kuba ari akazi, yavugaga ko afite umushinga, sinari nzi ko njyewe ubwanjye ndi uwo mushinga yari afite.”
Yakomeje avuga ko ubwa mbere bahuye bakaganira, ku nshuro ya kabiri nabwo bagahura ariko ibyo avuga Eddy Kenzo ntabyiteho, undi akababazwa na byo atazi ko nta na kimwe muri ibyo gishishikaje uyu mugabo icyo amushakaho ari urukundo.
Muri Kanama 2024 nibwo Eddy Kenzo yerekanywe mu muryango wa Phiona Nyamutoro bityo biyemeza gutangira urugendo rushya rw’ubuzima nk’umugabo n’umugore bose bahawe umugisha n’ababyeyi ba Nyamutoro.
Phiona Nyamutoro yerekanye Eddy Kenzo mu muhango wabereye i Kampala ahitwa Buziga ku ivuko rye.
Eddy Kenzo yashinze ivi amwambika impeta ihamya urwo amukunda muri uwo muhango ushingiye ku muco gakondo w’Abagande.
Hari amakuru anavuga ko kandi nyuma yo kurushinga aba bombi bafitanye umwana.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!