Minisitiri Nduhungirehe yavuze akamaro ka Miss Rwanda mu bubanyi n’amahanga, anakomoza ku bayinenga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Gashyantare 2020 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko abatorwa nka Nyampinga w’u Rwanda bafite uruhare mu kugaragaza isura y’igihugu mu mahanga, anakomoza ku bakunze kunenga iri rushanwa.

Ku wa Kabiri nibwo Amb Nduhungirehe yaganirije abakobwa barimo guhatana muri Miss Rwanda 2020 kuri Politi y’u Rwanda mu bubanyi n’Amahanga, n’uruhare rwabo mu kumenyekanisha igihugu mu ruhando mpuzamahanga.

Mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE, Nduhungirehe yagize ati ”Icyo twifuza ni uko uwatorewe kuba Miss Rwanda yumva ko aba ahagarariye igihugu, bityo igihe abajijwe ibibazo ku Rwanda akaba yabasha kuruvugira yewe no mu biganiro azagirana n’abandi bazaba baturutse mu bindi bihugu.”

Yavuze ko nka Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga biteguye gufasha Miss Rwanda kujya amenya amakuru y’ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga mu rwego rwo kugira ngo ahagararire igihugu azi neza amakuru y’igihugu cye.

Ati “Kuba umuntu ari Miss Rwanda agomba kugira ubumenyi ku bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga, akagira ubumenyi ku mubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu byaba ibyo mu karere ndetse no hanze yako, kugira ngo abashe kuvuganira u Rwanda uko bikwiye.”

Avuga ku bakunda kunenga iri rushanwa, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati” Ubundi amarushanwa ya Miss aba henshi ku Isi, rero kuba hari abantu bafite uko babyumva si ibintu bitangaje. Ariko niba irushanwa rifite icyo rimarira abarijyamo njye numva nta kibazo byagateye. Ni ikibazo cy’imyumvire.”

Yunzemo ati “Urebye uko Abanyarwanda barikurikira cyane cyane urubyiruko, yaba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa televiziyo, bigaragaza ko ari irushanwa abantu bakunda. Sinumva impamvu hari abumva ko ryakwiye kuvaho cyane ko ridategurwa na Leta ahubwo ari abikorera ku giti cyabo. Bafite uburenganzira rero bwo kuritegura kuko rifite abarikurikira ndetse n’abaryitabira.”

Minisitiri Nduhungirehe ni umwe mu bashyitsi ba mbere basuye aba bakobwa mu mwiherero w’ibyumweru bibiri batangiye tariki 9 Gashyantare 2020 ukazarangira tariki 23 Gashyantare 2020.

Kugeza ubu irushanwa rya Miss Rwanda rigeze ahakomeye cyane ko habura iminsi mbarwa ngo hamenyekane Nyampinga w’u Rwanda 2020, uzasimbura Nimwiza Meghan watowe mu 2019.

Abakobwa kuri ubu bari mu mwiherero bitegura umunsi wa nyuma w’irushanwa, icyakora amatora yo arakomeje yaba ku IGIHE.COM n’ubutumwa bugufi, aho wandika ijambo Miss ugasiga akanya ugashyiramo nimero y’umukobwa ushyigikiye ukohereza kuri 1525.

Minisitiri Nduhungirehe asanga Nyampinga w'u Rwanda yakabaye afite amakuru ku bubanyi n'amahanga mu rwego rwo kuba yabasha kuvuganira igihugu mu ruhando mpuzamahanga
Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye n’abitabiriye Miss Rwanda 2020 kuri dipolomasi y’u Rwanda
Minisitiri Nduhungirehe avuga ko kuba Miss Rwanda itegurwa n'abikorera ku giti cyabo, ikaba ifite abayikurikira n'abayitabira ndetse ikaba inakunzwe mu rubyiruko ari impamvu yuko ikwiye kugumaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza