Minisitiri Nduhungirehe yashyigikiye Iradukunda Elsa uri kuvuza abarwaye ishaza b’i Nyamata

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Gashyantare 2020 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Kuva ku wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2020, Miss Iradukunda Elsa yatangije igikorwa cyo kuvuza abafite ikibazo cyo kutabona bitewe n’uburwayi bw’ishaza batuye mu Karere ka Bugesera ahazavurwa abagera kuri 300.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2020, wari umunsi wa kabiri w’iki gikorwa aho uyu mukobwa yakomeje kuvuza abarwayi ariko by’umwihariko abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020 bajya kumutera ingabo mu bitugu.

Usibye aba bakobwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, nawe yagiye kureba aho iki gikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda watowe mu 2017 kigeze.

Amaze kwerekwa imirimo iri kubera mu bitaro bya Bugesera akibonera uko abafite ubwo burwayi bari gufashwa, Minisitiri Nduhungirehe yasabye uyu mukobwa gukomeza gukora ibikorwa nk’ibi bifitiye abanyarwanda akamaro.

Ikindi yamusabye ni ugushyira imbaraga mu kubimenyekanisha ku buryo byaha isomo n’urundi rubyiruko aho ruri hose rukajya rufatira ingero kuri ibi bikorwa by’indashyikirwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Iradukunda Elsa, yavuze ko yahisemo gukorera iki gikorwa mu Karere ka Bugesera kuko ariho habonetse abenshi bamusaba kuba ariho akurikizaho nyuma yo kuva mu turere twa Rubavu, Nyamagabe na Huye aho yavuje abantu hafi barenga 1200.

Miss Iradukunda yagize ati “Ubushobozi bw’ibikorwa nk’ibi ntabwo bwabura cyane ko mfite abantu bamfasha, ndashimira ibitaro bya Kabgayi nk’ubu biba byifashe bikimura ibagiro ryabyo icyumweru cyose n’abaganga usanga bitanga bikomeye, ndabashimira kandi nibo bantera imbaraga zo gukomeza ibi bikorwa.”

Iki gikorwa kirakomeza kugeza mu mpera z’iki cyumweru havurwa abatuye Akarere ka Huye bafite ikibazo cy’indwara y’ishaza.

Minisitiri Nduhungirehe ageze ku bitaro bya Nyamata
Umuyobozi w'ibitaro yabanje kumwakira mu biro
Minisitiri Nduhungirehe asobanurirwa gahunda zose zo kubaga abafite ishaza
Muganga yita ku murwayi bareba
Mbere yo gutaha bafashe ifoto y'urwibutso
Uyu mubyeyi yari yishimiye ko yitaweho akaba ari kubona
Abakobwa bari guhatana muri Miss Rwanda bari baje gushyigikira Miss Elsa bakozwe ku mutima n'uyu mubyeyi
Byabarenze bararira
Ubuhamya bw'ibyishimo by'uyu mubyeyi bwarijije aba bakobwa
Miss Elsa afasha umubyeyi wari waje kwivuza kwinjira mu cyumba bababagiragamo
Abakobwa bari guhatana muri Miss Rwanda beretswe uko iki gikorwa kiri kugenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .