Iki gitaramo cyiswe “The New Year Groove & Launch Album” cyari kigamije kwinjiza Abaturarwanda mu mwaka mushya, cyanamurikiwemo album ya gatatu The Ben yise “Plenty Love”.
Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru ndetse kigaragaramo abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Abinyujije kuri X, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko yanyuzwe n’igitaramo cya The Ben, ndetse agira umwanya wo kuganira nawe nyuma yacyo.
Ati “Igitaramo cyiza cya The Ben. Nyuma y’igitaramo nagize umwanya wo guhura nawe ndetse ndamusuhuza, hamwe na Tom Close na Otile Brown, uri mu bahanzi beza muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!