Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho ku rukuta rwe rwa ’X’, aho yagaragaje ko iyi album ari nziza ku rwego rw’uko yumva ari imwe mu z’umwaka wa 2025.
Ati “Album ’Colorful generation’ ya Bruce Melodie yamaze gusohoka ku mbuga zose zicuruza imiziki, ni imwe muri album nziza z’uyu mwaka.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko zimwe mu ndirimbo yakunze kurusha izindi kuri iyi album zirimo Rosa, Maya, Nzaguha umugisha, Nari nzi ko uzagaruka, Kuki n’iyitwa Sinya.
Minisitiri Nduhungirehe ni umwe mu bitabiriye igitaramo cyo kumva iyi album cyabereye muri Kigali Universe ku wa 21 Ukuboza 2024, ahava anayiguze miliyoni 1Frw.
Iyi album y’indirimbo 17 n’inyongezo eshatu yamaze kugera hanze. Iriho izirimo Funga Macho, Bruce Melodie yakoranye na Shaggy, Niki Minaji yakoranye na Blaq Diamond, Sowe, Iyo foto yakoranye na Bien, zamaze gusohoka.
Uretse izasohotse, abakunzi b’uyu muhanzi bamaze no guhabwa amashusho y’indirimbo yitwa ’Beauty on Fire’ Bruce Melodie yakoranye na Joe Boy.
Iyi album ariko kandi yari imaze iminsi yamamazwa iriho indirimbo nka Ndi Umusinzi Bruce Melodie yakoranye na Bull Dogg na Juu yakoranye na Bensoul afatanyije na Bien.
#ColorfulGeneration by @BruceMelodie (now available on @Spotify and other music platforms) is definitely one of the best albums of the year.
Many songs, such as Rosa, Maya, Nzaguha Umugisha, Nari Nzi Ko Uzagaruka, Kuki and Sinya, will certainly become hits for several years.… https://t.co/9mcC6rcBDi
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) January 17, 2025
Wakumva album nshya ya Bruce Melodie unyuze hano

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!