00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mbabazi yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Grammy Awards

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Nzeri 2022 saa 08:33
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary yagiranye ibiganiro n’umuyobozi wa Grammy Awards, Harvey Mason, Jr., bigamije ubufatanye mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Ku mugoroba wo ku wa 29 Nzeri 2022 nibwo Minisitiri Mbabazi yakiriye Harvey Mason, Jr., bagirana ibiganiro bigamije imikoranire hagati y’impande zombi.

Ibinyujije kuri Twitter, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yagize iti "Kuri uyu mugoroba Minisitiri Mbabazi Rosemary ari kumwe n’umuyobozi wungirije muri RDB, Niyonkuru Zephanie, bakiriye umuyobozi wa Grammy Awards, Harvey Mason, Jr. mu biganiro byari bigamije kurebera hamwe uko habaho imikoranire igamije kuzamura uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda."

Harvey Mason, Jr. umaze iminsi mu Rwanda, yagiye kubonana na Minisitiri nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa RDB.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, RDB yavuze ko yishimiye kwakira uyu mugabo ndetse inahamya ko bagiranye ibiganiro byubaka.

Yagize iti "Uyu munsi umuyobozi wungirije wa RDB Niyonkuru yahuye na Harvey Mason Jr, umuyobozi mukuru wa Recording Academy uzwi cyane muri Grammy Awards hamwe n’itsinda rye, kugira ngo baganire ku bufatanye mu nganda z’umuziki n’izindi nzego zijyanye na wo kuri uyu mugabane."

Harvey Mason Jr amaze iminsi mu Rwanda, aho yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya GUBA Awards byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 29 Nzeri 2022 muri Intare Arena, aho yaherewe icyubahiro nk’umwe mu bantu bafatiye runini umuziki w’Isi.

Harvey yabanje guhura n'ubuyobozi bwa RDB, bagirana ibiganiro ku mikoranire
Nyuma yo kuganira n'ubuyobozi bwa RDB, Harvey Mason, Jr. yanagiranye inama na Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco
Harvey Mason, Jr. amaze iminsi mu Rwanda, ndetse yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya GUBA Awards
Minisitiri Rosemary Mbabazi yafatanye ifoto na Harvey Mason, Jr.
Harvey Mason, Jr. yashyikirijwe igihembo muri GUBA Awards, ashimirwa uruhare rwe mu iterambere ry'imyidagaduro ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .