00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr. Nsanzimana n’abahanzi bifatanyije n’abo mu Karere ka Rubavu mu muganda (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 November 2024 saa 03:03
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin ari kumwe n’abayobozi mu nzego z’ubuzima ndetse n’abahanzi bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu muganda rusange wabaye kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024.

Uyu muganda wabereye mu Karere ka Rubavu, warangiye abawitabiriye bateye ibiti ibihumbi umunani kuri hegitari eshanu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko bahisemo gutera ibiti ahahoze iri rimbi ryafunzwe mu rwego rwo kuhabungabunga kuko itegeko rigena ko bagomba gutegereza imyaka 20 kugira ngo hakoreshwe.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yatanze ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda agakoko gatera SIDA, dore ko ari nacyo gikorwa cyazanye aba bahanzi muri aka karere, ahateganyijwe igitaramo cy’ubukangurambaga bwo kwirinda iyi ndwara yibasira urubyiruko.

Ati “Indi mpamvu itubesheje aha ni ukubakangurira kwirinda icyorezo cya SIDA, tugiye kwizihiriza inaha umunsi mpuzamahanga wo kurwanya agakoko gatera SIDA kuko gikabije kwigaragaza mu rubyiruko cyane.”

Abahanzi bitabiriye iki gikorwa barimo Riderman, Platini, Marina na Juno Kizigenza bagomba gutaramira abitabira ibirori byo kurwanya Virusi itera SIDA bibera ku kibuga cya Nengo. Aba bahanzi kandi nabo bifatanyije n’abaturage muri uyu muganda rusange.

Mu bandi bitabiriye harimo ubuyobozi bw’akarere n’ubwa Lake Kivu Serena Hotel bwari buri kumwe n’abashyitsi 24 baturutse mu muryango witwa ‘World Vegan Travel’ bagenderera u Rwanda buri mwaka.

Uretse igitaramo giteganyijwe mu Karere ka Rubavu, byitezwe ko umunsi mpuzamahanga wo kurwanya agakoko gatera SIDA ku rwego rw’Igihugu uzizihirizwa muri Rubavu Intare Arena ku wa 1 Ukuboza 2024.

Uyu muganda wabereye ahahoze irimbi ryafunzwe burundu
Jonathan Cheres (iburyo) Umuyobozi wa Lake Kivu Serena Hotel na Leon Munyeshuri ukuriye serivise zo kwakira abakiliya muri iyi hoteli bari bitabiriye uyu muganda
Abashyitsi 24 baturutse muri 'World Vegan Travel' bari bitabiriye uyu muganda
Abashyitsi bari mu Karere ka Rubavu bari bishimiye igikorwa cy'umuganda rusange
Ubwo Minisitiri Dr. Nsanzimana Sabin yari ageze ahabereye umuganda rusange, yahawe ikaze n'umuyobozi w'Akarere ka Rubavu ndetse na Mufti w'u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya
Abayobozi ba Lake Kivu Serena Hotel basobanuriye Minisitiri Dr. Nsanzimana byinshi ku bashyitsi baturutse muri 'World Vegan Travel'
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu yabanje kuganiriza Minisitiri Dr. Nsanzimana impamvu bahisemo gukorera umuganda ahari hubatse irimbi
Abayobozi banyuranye bafatanyije na Minisitiri Dr. Nsanzimana gutera igiti
Abayobozi banyuranye bafatanyije na Minisitiri Dr. Nsanzimana gutera igiti
Minisitiri Dr. Nsanzimana yateye igiti aniyemeza kuzagikurikirana
Byari ibyishimo kuri Minisitiri Dr. Nsanzimana nyuma yo gutera igiti cye
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya nawe yateye igiti cye
Minisitiri Dr. Nsanzimana yanabanje kwicukurira aho agiye gutera igiti
Nyuma y'umuganda rusange hafashwe ifoto y'urwibutso
Abashyitsi bo muri World Vegan Travel bishimiye gukorana umuganda n'abaturage b'i Rubavu
Minisitiri Dr. Nsanzimana aramukanya na Riderman
Ubwo Juno Kizigenza yasuhuzaga Minisitiri Dr. Nsanzimana
Minisitiri Dr. Nsanzimana yabanje kuganiriza abahanzi kuri gahunda y'umuganda
Nemeye Platini yateye igiti cye i Rubavu
Abahanzi bose bateranye igiti na Minisitiri w'Ubuzima Dr. Nsanzimana
Marina ni umwe mu bitabiriye uyu muganda, aha akaba yari ahari hagiye kubera inama y'abaturage

Amafoto: Nsengiyumva Emmy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .