00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Bizimana yavuze ko amakimbirane ari muri ‘Showbizz’ atari kureberwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 September 2024 saa 07:04
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana yahamije ko amakimbirane n’ibibazo biri mu babarizwa mu myidagaduro y’u Rwanda bitari kureberwa.

Ni ubutumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga asubiza umwe mu bakoresha urubuga rwa X wari utanze igitekerezo ko hategurwa Itorero ry’ababarizwa mu myidagaduro hakabaho kwiyunga no kwimika Ndi Umunyarwanda kuko bugarijwe n’ibibazo birimo munyangire, izangano no gusebanya.

Mu butumwa yamugeneye asubiza, Minisitiri Bizimana yavuze ko ibi bitekerezo n’impungenge ziri kugaragazwa byumvikana.

Ati “Ibitekerezo mutanga n’impungenge mufite birumvikana kuri iki kibazo n’ibindi bisa nkacyo. Ntabwo twabyihoreye. Dukoresha kandi tuzakomeza gukoresha uburyo bwose bwo kwigisha umuco n’indangagaciro zawo. Ndanakwizeza ko nta buryo na bumwe bushobora gutanga umusaruro twirengagiza.”

Minisitiri Bizimana avuze ku bibazo bivugwa mu myidagaduro y’u Rwanda nyuma y’uko muri iyi minsi hari kugaragara umwuka mubi urimo no guhangana gukomeye ku babarizwa muri iki gice.

Minisitiri Bizimana yahamije ko amakimbirane ari muri ‘Showbizz’ atari kureberwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .