Minisitiri Bamporiki yakiriye mu biro bye umuhanzi Vasti Jackson wegukanye Grammy Awards

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Ukuboza 2020 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yakiriye mu biro bye umunyamuziki Vasti Jackson uri mu Rwanda, baganira ku buryo yasangiza ubumenyi abahanzi nyarwanda.

Ibi biganiro byabereye kuri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, byari bigamije kurebera hamwe ubufatanye bwabaho mu kungura ubumenyi abahanzi nyarwanda.

Ku rukuta rwa Twitter, iyi minisiteri yanditse iti “Umunyamabanga wa Leta, Bamporiki Edouard, yakiriye Umunyamerika uririmba injyana na Blues wegukanye Grammy akaba n’umucuranzi wa Gitari, Vasti Jackson, wasuye u Rwanda mu kumenya umuco warwo. Baganiriye ku buryo bwo gufatanya no gusangiza ubumenyi abahanzi nyarwanda.”

Vasti Jackson yageze mu Rwanda tariki 25 Ugushyingo 2020, urugendo rwe azarusoza tariki 24 Ukuboza 2020.

Uyu mugabo yatumiwe n’ubuyobozi bwa Africa in Colors ifatanyije na Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda ndetse na Institut Français.

Ubu bufatanye bwazanye Vasti Jackson buri muri gahunda yo kubaka ikiraro gihuza abahanzi bo muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Uru rugendo ruzatuma habaho gusangizanya umuco yaba mu muziki, gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri Afurika n’ibindi.

Vasti w’imyaka 61 yavutse tariki 20 Ukwakira 1959. Yabaye icyamamare mu muziki wa Blues, aho ku nshuro ya 59 hatangwa ibihembo bya Grammy Awards, Album ye ‘The Soul of Jimmie Rodgers’ yatsindiye igihembo mu cyiciro cya ‘The Best Traditional Blues Album’.

Uyu mugabo wize umuziki muri Jackson State University, yagiye ahatanira ibihembo bikomeye bya muzika ndetse ibyinshi akanabyegukana.

Mu 2000 yakoze kuri Album Hoochie man ya Bobby Rush yahataniye igihembo cya Grammy Awards mu 2002.

Mu rugendo rwe rwa muzika yakoze album esheshatu zirimo Vas-tie Jackson mu 1996, No Borders to the Blues yakoze mu 2003, Bourbon Street Blues: Live in Nashville yakoze mu 2007, Stimulus Man yakoze mu 2010, New Orleans Rhythm Soul Blues yakoze mu 2013 na The Soul of Jimmie Rodgers yakoze mu 2016.

Bamporiki aganira n'umuhanzi Vasti Jackson
Muri ibi biganiro, harebewe hamwe uko habaho ubufatanye mu gusangiza ubumenyi abahanzi nyarwanda
Vasti Jackson yashimye uko yakiriwe mu Rwanda
Uhereye i bumoso: Raoul Rugamba utegura iserukiramuco rya Africa In Colors; Umuyobozi ushinzwe Umuco muri MYCULTURE, Aimable Twahirwa, Vasti Jackson na Minisitiri Bamporiki Edouard

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .