Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yihanganishije umuryango wa DJ Miller witabye Imana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Mata 2020 saa 02:46
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yihanganishije abanyarwanda by’umwihariko abakunzi ba muzika ku bw’urupfu rwa DJ Miller wari umwe mu basore bakomeye mu kuvanga imiziki.

Ku Cyumweru tariki 5 Mata 2020 nibwo inkuru y’incamugongo yakwiriye hose ivuga ko DJ Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller yitabye Imana azize uburwayi nyuma y’iminsi mike ashyizwe mu bitaro by’Umwami Faisal nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya ‘Stroke’.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco isanzwe inakorana bya hafi n’abahanzi, yihanganishije umuryango we n’abandi bakunzi ba muzika muri rusange ku bw’ibihe by’akababaro byo kubura DJ Miller.

Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter bugira buti “Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yifatanyije n’Umuryango wa Nyakwigendera DJ Miller n’Umuryango mugari w’abahanzi, mu kababaro ko kubura umwe mu batezaga imbere uruganda rw’umuziki binyuze mu kuwuvangavanga. Imana imwakire mu bayo kandi ikomeze abasigaye muri ibi bihe bitoroshye.”

DJ Miller wari umaze imyaka irenga 10 mu myidagaduro mu Rwanda, yari asanzwe avanga imiziki mu birori binyuranye no mu tubyiniro akabifatanya no kuririmba.

Yakoranye n’abandi bahanzi indirimbo zigezweho muri iki gihe nka ‘Iri joro ni Bae yahuriyemo n’abahanzi batandukanye babarizwa muri Kina Music hamwe na Riderman; mu 2019 akora izindi zirimo Stamina yahuriyemo na Social Mula na Belle yahuriyemo na Peace.

Yacuranze mu bitaramo bikomeye yaba ibisanzwe ndetse n’ibyabanyacyubahiro cyane ko yakunze kwiyambazwa mu birori byabaga binarimo abayobozi bakuru b’igihugu.

Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yifatanyije n'umuryango wa DJ Miller

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .