00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’Ubukerarugendo muri Tanzania mu baterankunga b’imena b’irushanwa ryateguwe na Mutesi Jolly

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Kamena 2021 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kwakirwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania aho abategura irushanwa rya Miss East Africa barimo na Jolly Mutesi bari bafite gahunda yo kuganira n’abayobozi banyuranye, Miss Mutesi Jolly yagiranye ibiganiro na Minisiteri y’Ubukerarugendo yamwemereye kuzatera inkunga iryo rushanwa.

Akimara gusohoka mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Miss Jolly Mutesi yabwiye IGIHE ko yanyuzwe no kwakirwa mu Nteko kandi ko ibiganiro bagiranye n’abayobozi batandukanye byagenze neza.

Ati “Batwakiriye mu Nteko Ishinga Amategeko, bavuga ko ari umushinga uteza imbere ubukerarugendo bw’Akarere, kuba inzego za Leta zatweretse ko zidushyigikiye ni iby’agaciro gakomeye, si buri wese ugira aya mahirwe! Byatweretse ko uyu mwaka tuzakora irushanwa ryiza kuko tunashyigikiwe.”

Mu biganiro bike yagiranye n’abayobozi batandukanye, Miss Jolly Mutesi yavuze ko bemeranyije na Minisiteri y’Ubukerarugendo ko ariyo muterankunga mukuru w’iri rushanwa.

Miss Mutesi Jolly yavuze ko bazakomeza ibiganiro n’abaterankunga kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena 2021, aho bazaganira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania ndetse na Minisitiri w’Ubukerarugendo.

Miss Jolly Mutesi amaze icyumweru muri Tanzania aho yagiye mu bikorwa byo gutegura irushanwa rya Miss East Africa.

Jolly Mutesi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania
Iburyo bwa Jolly Mutesi ni Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Tanzania bari kumwe n'Umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko
Hano Minisitiri wungirije w'Ububanyi n'amahanga wa Tanzania aganira n'abategura irushanwa rya Miss East Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .