Mimi Mirage yabajijwe iby’amafaranga yahaye Mwiseneza Josiane ngo agure imodoka akarigiswa na musaza we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Ukuboza 2019 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Mimi Mirage uri mu banyamideli bakomoka mu Rwanda bamaze kubaka izina mu Bubiligi yavuze ku mafaranga yahaye Mwiseneza Josiane ngo agure imodoka akifungwa na Musaza we.

Ku wa 5 Gashyantare 2019 nibwo Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity] mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, yashyikirijwe amafaranga yo kugura imodoka nk’impano yemerewe n’uyu munyamideli.

Aya mafanga ataratangajwe umubare Josiane yayahawe nyuma y’igihe yari amaze ayemerewe na Mimi Mirage batarahura n’umunsi umwe. Bagiye guhura ku nshuro ya mbere muri iyi minsi Mimi Mirage yajemo mu Rwanda kuruhuka. Yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2019.

Hari amakuru avuga ko nubwo Mwiseneza yahawe aya mafaranga atigeze amenya irengero ryayo cyane ko musaza we witwa Muhayimana Samuel wari umucumbikiye ku Ruyenzi yayatwaye.

Ngo Mwiseneza yakomeje kwizezwa ko imodoka ye izagurwa ndetse itangazamakuru rikingwa ibikarito mu maso ribeshywa ko imodoka yamaze kugurwa nyamara atari byo. Uyu mukobwa yakomeje gutegereza araheba ndetse binatuma ashwana na musaza we ajya kuba kuri nyirasenge uba Kimihurura.

Mimi Mirage wari wahaye aya mafaranga Mwiseneza yabwiye IGIHE ko we icyo yagombaga gukora yagikoze ibindi bisigaye bizakemurirwa hagati mu muryango wa Mwiseneza Josiane.

Ati “Yarambwiye ngo yarayiguze yaranayerekanye ariko niba atarayiguze nta kindi nabikoraho ntabwo nakwivanga mu by’umuryango we. Ibyo we na musaza we bakoze ntacyo nabikoraho. Umubano we na musaza we nziko uruta uwo dufitanye, njye narayamuhaye nyuma nyine ubwo yakoze icyo ashaka.”

Abajijwe uko yahuye na Mwiseneza, Mimi Mirage yavuze ko ari umuntu wamumweretse.

Ati “Njyewe hari umuntu wamunyeretse bari muri Miss Rwanda kuko ntajyaga nyikurikira, mbona inkuru ye. Njye nkunda abakobwa bitinyuka numvishe ankoze ku mutima nshaka kumufasha nicyo cyatumye mwitaho ariko nta kindi kirenze gusa turavugana.”

Karuranga Mimi Mirage ni umwe mu bakora ibikorwa by’imideli bakomoka mu Rwanda bakomeye. Yamamarije ibikorwa by’imideli ikorerwa muri House of Deréon yashinzwe na Beyonce afatanyije na nyina Tina Knowles mu 2006, aba bombi bayitangije mu guha icyubahiro Agnèz Deréon [nyirakuru wa Beyonce].

Yanakoze nk’umunyamideli wamamaza imyenda y’abagore ya Apple Bottoms, iyi yatangijwe n’umuraperi Nelly afatanyije na Yomi Martin ndetse na Ian Kelly.

Yanakoranye n’inzu zikomeye z’imideli zirimo Maza Boetiek , Class Roberto Cavalli, Vcj Versace n’izindi.

Mu kwerekana imideli yibanda cyane mu Bufaransa no mu Bubiligi aho atuye.
Ubu yaje mu Rwanda aho agiye gukorera ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n’imideli ndetse n’ibindi.

Mwiseneza Josiane na musaza we Muhayimana Samuel wifunze amafaranga yari yahawe ngo agure imodoka
Mimi Mirage amaze imyaka ineakora ibikorwa by'imideli i Burayi
Mirage ni umwe mu banyamideli bakomeye bakomoka mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza