Mike Ogoke, umuyobozi wa Godfather yasuye The Mane aganira n’abahanzi bayibarizwamo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Ukwakira 2019 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Mike Ogoke, Umuyobozi w’inzu itunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi izwi nka Godfather, yamamaye cyane mu gukorera ibyamamare ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo, yasuye abahanzi bakorera muri The Mane Records, baganira ku bufatanye n’imikoranire.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2019 ni bwo Mike yageze i Kigali. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2019 uyu muyobozi wa Godfather yasuye The Mane agirana ibiganiro n’abahanzi bayibarizwamo.

Ubuyobozi bwa The Mane bweretse uyu mugabo isura y’umuziki w’u Rwanda ukiri kwiyubaka, bunamushimira kuba yabasuye bamwizeza imikoranire myiza mu gihe ibiganiro bizaba bigenze neza.

Mike yibukije abahanzi bo muri The Mane ko uzamwegera yifuza ko bakorana bazaganira kandi bagakorana kuko bamenyanye ndetse n’ukuri ku iterambere ry’umuziki w’u Rwanda yamaze kukwibonera.

The Mane yari yatumiye uyu mugabo kugira ngo baganire ariko banamenyane bityo igihe impande zombi zaba zishatse gukorana bizabe atari ugutangira bibwirana nk’abataziranye.

Arstide Gahunzire wari uhagarariye The Mane yabwiye IGIHE ko ibiganiro byagenze neza kandi impamvu yatumye batumira Mike yagezweho.

Abahanzi n’ubuyobozi bwa The Mane bari bitabiriye iyi nama usibye Queen Cha wari mu myiteguro yo kuririmba i Rubavu aho afite igitaramo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2019, Jay Polly wafashwe n’uburwayi ndetse na Bad Rama Umuyobozi Mukuru w’iyi kompanyi uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mike n'abahanzi bo muri The Mane baburagamo Jay Polly wafashwe n'uburwayi na Queen Cha
Mike aganiriza abo muri The Mane
Nyuma y'ibiganiro bafatanye ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza