Mike Kayihura yiyunze kuri The Ben mu gitaramo bazakora bifashishije imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Mata 2020 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Tariki 9 Gicurasi 2020 abakunzi ba The Ben bamaze kuyifata nk’idasanzwe aho biteze igitaramo cye ariko kizatambuka ku mbuga nkoranyambaga kuko cyateguwe muri ibi bihe bya gahunda ya #Gumamurugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Mike Kayihura yiyongereye kuri The Ben nyuma y’amasaha make bitangajwe ko iki gitaramo kizaba, uyu akaba ari umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kwigarurira umubare w’abafana kubera ubuhanga n’uburyohe benshi bumva mu muziki we.

Mike Kayihura aherutse gusohora indirimbo yo kuzirikana Dj Miller witabye Imana, imwe mu zakunzwe na benshi ndetse iba ari nayo yifashishwa mu muhango wo kumuherekeza mu cyubahiro.

Uyu musore azwiho ubuhanga bwo kuba aririmba anicurangira Piano bikaryohera abakunda umuziki wa Live.

The Ben yavuze ko yiteguye gususurutsa abari mu rugo muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 mu gitaramo azakora ku wa 09 Gicurasi 2020 kinyuzwa kuri shene ya Youtube yitwa MK1 TV guhera saa mbili z’ijoro.

Yongeyeho ko ari mu myiteguro ikomeye kandi ko afite byinshi ahishiye abakunzi be n’abakunda umuziki bazakireba.

The Ben agiye gukora iki gitaramo nyuma y’umuhanzi Tom Close wakoze igitaramo kuwa 25 Mata 2020.

Uyu muhanzi ufite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda mu minsi ishize yasohoye indirimbo zinyuranye ndetse zirimo n’izo yakoranye n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda iheruka ikaba “Can’t get enough” yakoranye Otile Brown.

Yakurikiwe n’iyo yise “Suko” ndetse na “Ibyiringiro” yakoranye na Fabien umugabo ufite ubumuga bwo kutabona banaririmbanye muri East African party.

Umva hano indirimbo yo kuzirikana DJ Miller uyu muhanzi aheruka gusohora

Reba indirimbo ’Kante’ ya Mike Kayihura

Mike Kayihura yiyunze kuri The Ben bazafatanya gutaramira abakunzi babo bifashishije imbuga nkoranyambaga
The Ben agiye gukorera igitaramo gikomeye abakunzi be muri gahunda yo kubamara irungu bari mu ngo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .