Mike Kayihura yashyizwe mu bahanzi 10 bari guhatana muri Prix Découvertes

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Ugushyingo 2020 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Uyu muhanzi ahanganye n’abandi batandukanye bo mu bindi bihugu bya Afurika barimo Ami Yerewolo wo muri Mali, D6BEL wo muri Tchad; JsideB Mamy Cruz na Moonaya bo muri Sénégal, Manamba Kanté wo muri Guinée Conakry, Nix Ozay na Young Ace Wayé bo muri Congo Brazzaville ndetse na Shan’L wa Gabon.
Uyu muhanzi ari guhatahana abikesheje indirimbo yise Sabrina yafatanije na K1vumbi K1ng na Dany Beats. Iyi ndirimbo yakunzwe cyane muri Gicurasi uyu mwaka mu Rwanda no hanze yarwo.
Iki gihembo cya Prix (...)

Iki gihembo cya Prix Découvertes RFI ari guhatanira mu 2018 cyatwawe n’umunyarwanda Buravan.

Umwaka ushize Social Mula yari ari mu bahataniye iki gihembo ariko ntabwo yabashije gutsinda.

Umuhanzi wegukanye iki gihembo ahabwa amayero ibihumbi icumi ndetse no gufashwa gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye uyu muhanzi ategurirwa i Paris mu Bufaransa.

Ushaka kumuha amahirwe wakanda hano: https://musique.rfi.fr/prix-decouvertes/vote

Reba indirimbo yahesheje Kayihura, amahirwe yo kwitabira Prix Découvertes RFI 2020

Mike Kayihura ni umwe mu bahanzi b'abanyempano itangaje bo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .