Ku rutonde rw’abahanzi bazasusurutsa abazitabira imikino ya BAL, IGIHE yamenye ko hariho abahanzi nka; Bushali, Ish Kevin, Mike Kayihura, Ruti Joel, Itorero Mashirika, DJ Marnaud, DJ Toxxyk na DJ Makeda.
Ku wa 21 Gicurasi 2022 ubwo hazaba hafungurwa ibirori byitezwe ko hazatarama; Mashirika, Ish Kevin, Ruti Joel na DJ Toxxyk.
Guhera ku wa 22 Gicurasi 2022 kugeza ku wa 25 Gicurasi 2022, DJ Makeda ni we uzaba asusurutsa abazitabira ibi birori. Ku wa 25 Gicurasi ariko kandi Bushali azaba asusurutsa abazitabira imikino ya BAL.
Kuva ku wa 25 Gicurasi 2022 kugeza ku wa 27 Gicurasi 2022, DJ Marnaud ni we uzaba asusurutsa abazitabira iyi mikino.
Ubwo irushanwa rya BAL rizaba risozwa Ku wa 28 Gicurasi 2022, Mike Kayihura ni we uzaba asusurutsa abazitabira umukino wa nyuma w’iyi mikino.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!