00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mike Kayihura agiye gushyira hanze ‘EP’ nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Kanama 2021 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Ni umuhanzi umaze kwerekana ko ubuhanga bwe buhambaye kandi mu byo akora byose nta na kimwe ashakisha ahubwo biri mu maraso. Afite ijwi rinyura benshi byakubitana n’uko ahuza imiririmbire ye bikaba ibindi, ku buryo abagira amarangamutima hafi amarira abazenga mu maso.

Mike Kayihura amaze kwigaragaza nk’umuhanzi ushobora kwisanga mu njyana iyo ari yo yose agahindura ibintu mu buryo bwe kandi abamukurikiye bagahita baryoherwa.

Uyu musore ubusanzwe uririmba Afro-Soul amaze igihe kinini mu muziki ariko izina rye ryatangiye kwinjira mu mitima ya benshi cyane mu myaka ibiri ishize biturutse ku ndirimbo ze zirimo "Kanté" yagiye hanze mu 2019, "6:30", "Sabrina" yakoranye na Kivumbi yagiye hanze muri Gicurasi umwaka ushize, "Jaribu" na "Anytime" aheruka n’izindi.

Mu mwaka ushize yari mu bahanzi 10 bahataniraga Prix Découvertes 2020, nubwo atabashije kwegukana iki gihembo.

Ubu ari kwitegura gushyira hanze Extended Play (EP) y’indirimbo umunani zirimo izamaze kujya hanze. Iyi Ep yise "Zuba" avuga ko yatekereje kuyita gutya kuko hari umuntu ufite iryo zina z’ingenzi kuri we.

Ati “Nahisemo kuyita ‘Zuba’ kuri uwo ari umuntu udasanzwe kuri njye. Ntabwo igihe cyo kumuvuga kiragera kuko byaba ari ukwinjira mu buzima bwanjye bwite gusa arahari kandi abantu bazamumenya nibiba ngombwa. Iyi EP nibikunda neza izajya hanze muri uku kwezi kwa Kanama, gusa igihe ntabwo ndakimenya neza.”

Iyi EP ni iya kabiri ya Mike Kayihura nyuma yo gusohora indi yitwa “Barely Mixed” yasohotse mu 2019. Yari iriho indirimbo zakunzwe cyane nka “Kante”. Iyi nshya yakozwe na Madebeats.

Amashuri abanza Kayihura yayize muri La Colombière, aza gukomereza ayisumbuye muri Green Hills nyuma aza kujya kuba muri Kenya. Azwi nk’umuhanzi uririmba mu Cyongereza.

Yigeze kubwira IGIHE ko guhanga kwe yagiye agukura ku bahanzi batandukanye bakomeye hanze y’u Rwanda barimo Michael Jackson, Bob Marley n’abandi.

Uyu musore w’imyaka 29 yavuze ko yatangiye kuririmbira mu rusengero yibanda ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuva ubwo ntiyigeze asubira inyuma mu muziki ndetse benshi mu bo basenganaga bagiye bamutera imbaraga.

Ati “Maze kuba mukuru nakundaga Steve Wonder, sinibuka neza niba ari papa ariko hari umuntu waguze CD yari iriho indirimbo n’amagambo yazo ntangira kujya nzumva nkanaziririmba. Mfite imyaka 15 cyangwa 16 ni bwo natangiye kugira indirimbo, icyo gihe ni bwo nanditse indirimbo yanjye ya mbere yari iyo nahimbiye Imana. Nakuriye muri korali.”

Ni umwanditsi w’indirimbo, umuririmbyi akaba n’umucuranzi. Yavutse mu bana batatu ni uwa mbere mu bo bavukana ndetse akaba ari na we muhungu wenyine.

Reba indirimbo "Anytime" Mike Kayihura aheruka gushyira hanze

"Sabrina" iri mu ndirimbo za Mike Kayihura zakunzwe cyane

"Jaribu" na yo yakanyujijeho

Mike Kayihura agiye gushyira hanze EP yitiriye umuntu udasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .