Mike Karangwa agiye kurongora

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Mutarama 2019 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Mike Karangwa wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda agiye kurushinga n’umukobwa witwa Isimbi ‘Mimi’ Roselyne.

Mike Karangwa ari mu banyamakuru bubatse izina rikomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. Ni umwe mu baje mu gisekuru gishya cyazanye impinduka nyinshi mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Benshi bamwibukira kuri Radio Salus mu biganiro nka Salus Relax na ‘Sunday Night’ gica ku Isango Star yubakiyemo izina.

Ari mu bakunzwe cyane kandi bagiye bigwizaho umubare munini w’ababakurikira bitewe n’ubuhanga bwe, ubushishozi, ubusesenguzi ndetse n’ijwi ryihariye.

Ntabwo yakunze kumvikana cyane mu itangazamakuru mu nkuru zijyanye n’urukundo ariko ubu impapuro z’ubutumire bw’ubukwe bwe zamaze kujya hanze ndetse buregereje.

Ubu bukwe bwa Mike Karangwa n’umukobwa witwa Roselyne ‘Mimi’ Isimbi buzaba ku wa 23 Gashyantare 2019.

Hazaba ibirori byo gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Eglise Vivante ku Kimihurura naho ibirori byo kwishimana n’inshuti n’abavandimwe bibere muri Camp Kigali (Akagera Hall).

Uyu mugabo yakoreye amaradiyo atandukanye nka Radio Salus, Isango Star na TV10. Yanabaye umukemurampaka muri Miss Rwanda ndetse mu bihe bye bya mbere mu itangazamakuru yakanyujijeho nk’umuhanzi.

Yakoze indirimbo zitandukanye zirimo, iyitwa ‘Arihe’, ‘Impano’ yafatanyije na The Ben, Nsasira, Iyizire n’izindi.

Ubu ashinzwe itumanaho mu Kaminuza y’u Rwanda.

Mike Karangwa agiye gushyingiranwa n'umukobwa witwa Isimbi ‘Mimi’ Roselyne
Isimbi Mimi Roselyne ugiye kurushinga na Mike Karangwa
Ubutumire bw'ubukwe bw'aba bombi bwamaze kujya hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza