Ni filime yise “Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga” igaruka ku rugendo rw’abanyamuziki mu buzima bwa buri munsi kuva umuntu atekereje urugendo rwo kwinjira mu muziki, igihe abaye icyamamare ndetse n’ubuzima anyuramo mu majoro mu bitaramo.
Ni filime yubakiye inkuru yayo ku banyamuziki muri rusange. Igaruka ku banyempano bashaka kugira aho bagera mu muziki. Irimo imirwano, urukundo, kubyina ndetse n’umuziki. Iri mu bwoko bw’izitwa “Musical Drama’’ mu rurimi rw’Icyongereza. Imara amasaha abiri n’iminota irenga 40.
Yanditswe na Mighty Popo ndetse ni na we ‘Excutive Producer’ wayo, mu gihe ifatwa ry’amashusho yayo ryakozwe na Anirban Mitra ukomoka mu Buhinde.
Mighty Popo yavuze ko ari filime yari amaze imyaka myinshi yandika, ariko igihe nyacyo cyo kuyikora no kuyishyira hanze kikaza kuba muri iyi myaka. Ngo yoherereje Anirban Mitra inyandiko nyinshi yari afite za filime, zitandukanye aza kumuhitiramo iyi.
Ati “Nari maze imyaka myinshi nandika, ariko ni ubwa mbere nahuye n’umuntu tugahuza tugashyira iyi nyandiko mu mashusho. Ni filime natangiye kwandika nkiri hanze nigisha Toronto muri Canada nabyohererezaga inshuti, nazo zikamfasha kubikosora.”
Yakomeje ati “Yatangiye asoma nyinshi mu nyandiko nari mfite ageze kuri ‘Killer Music’ niyo yambwiye ko yo yakorwa.Ni filime ivuga ubuzima tubamo nk’abanyamuzika. Ni ubuzima bw’ibi tubamo mu ijoro. Hari urukundo, abakundana bikanga, muzika, hari no gukundana bikanga ukaba wakora ishyano.”
Mighty Popo agaragaza ko iyi filime bayikoze bashaka kwerekana ko n’Umunyarwanda yakora filime nziza, iri ku rwego rwo hejuru kandi yakundwa na buri wese.
Uyu mugabo avuga ko bitari byoroshye kuri we ubwo yakoraga iyi filime cyane ko yagurishije ikibanza, imodoka n’ibindi bintu by’agaciro kugira ngo akabye inzozi ze.
Iyi filime izajya hanze mu Ukuboza uyu mwaka. Igaragaramo abakinnyi b’abanyarwanda nka Rwasibo, Lee Dia, Neema Rehema basanzwe ari abahanzi; The Major wo muri Symphony n’abandi batandukanye. Irimo n’abandi bakinnyi bo muri Kenya na Uganda.
Mighty Popo avuga ko ari filime yatanze akazi ku barenga 300, ndetse ikaba yaratewe na Imbuto Foundation. Yavuze ko iyi filime bari gushaka imbuga izanyuzwaho zitandukanye zikomeye, ndetse n’aho yazerekanirwa mu nzu zerekanirwamo filime zagiye hanze.
Abandi bagize uruhare rukomeye kuri iyi filime barimo Nasser Naizi na Meddy Salleh bakozeho nka “Directors of Photography’’ mu gihe umuziki wumvikanamo yaba mu kuwucuranga no kuwandika uretse Mighty Popo, byagizwemo uruhare n’abandi barimo Clément Ishimwe, Joachim Mugengakamere uzwi nka The Major na Nehemiah Shema.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!