Migambi, umuhungu wa Mukeshabatware yasohoye indirimbo 10 zirimo n’iyo yakoranye na Uncle Austin

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Ugushyingo 2020 saa 02:32
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Migambi Gilbert uzwi nka Migambi Nyawe yatangiye gusohora indirimbo ziri kuri album y’indirimbo 50 amaze imyaka itandatu ategura. Uyu ni umushinga ugiye kumwinjiza byimbitse mu muziki uhimbaza Imana.

Iyi album y’indirimbo 50 yayise “Inyanja” yatangiye kuyitegura mu 2014, bisobanuye ko amaze imyaka itandatu ayikoraho.

Ni album izaba igizwe na Mini-Album eshanu, iya mbere yayise ‘Inyanja I, ‘Inyanja II’, Inyanja III’, ‘Inyanja IV’ na ‘Inyanja V’.

Inyanja I yamaze gusohoka ikubiyeho indirimbo ziri mu njyana nyinshi nka Pop, Afro beat, R&B, Slow, Soul, Hip hop, Gakondo, Zouk, Kizomba n’izindi.

Iriho indirimbo nka Ngwino yakoranye na Uncle Austin, Ndarimbutse, Sinamenya, Byanze Irembo, Uzamenya, Nyibuka,Shora urubanza, Izi ibyanjye na Wisigara yari yasohoye mbere.

Migambi yabwiye IGIHE ko imyaka itandatu ishize ategura iyi album, imuha icyizere ko Abanyarwanda bazakira neza ubutumwa bukubiyemo kandi bukagira umumaro uhambaye muri bo mu gihe cyabwo ‘buhindure benshi kandi bukangure n’abaguye.

Yagize ati “Imyaka itandatu nkora iyi album bisobanuye byinshi kuri njye, icy’ingenzi ni uko ari igisobanuro cy’umukozi ugandukiye sebuja. Kandi ikaba urugero rwiza rwo kumvira nyir’umurimo, ukagenda uko imbaraga zawe zingana kuko atari ku bwacu gushobora n’ubwo ari twe tugambirira.”

Yavuze ko album ye ivuga ku murimo w’Imana ariyo mugenga wa byose.

Migambi avuka mu muryango w’abanyamuziki, ni bucura bwa Mukeshabatware Dismas, umunyabigwi mu bakinnyi b’ikinamico.

Uyu muhanzi afatanya inganzo no gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi akaba n’umunyamakuru.

Yabaye Producer by’umwuga kuva mu 2013, ari naryo pfundo ry’umuziki we. Muri iyo myaka yasohoye indirimbo yitwa ‘Njya ntekereza’ atashyize ku rubuga rwa Youtube, ariko zimwe muri Radio za Gikirisitu zirayicuranga.

Yakoze ku maradiyo akomeye nka Radio1 na Magic Fm agikoraho kugeza ubu mu biganiro by’imyidagaduro.

Umva hano indirimbo zose zigize Mini album ya mbere ya Migambi nyawe

Reba indirimbo ’Ngwino’ Migambo Nyawe yakoranye na Uncle Austin

Migambi ni bucura mu bana ba Mukeshabatware Dismas wubatse izina mu gukina Ikinamico mu Rwanda
Migambi yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .