Mico The Best yujuje Studio ye bwite

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ukwakira 2020 saa 05:33
Yasuwe :
0 0

Mico The Best umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu njyana ya Afrobeat ufite n’ubuhanga mu kwandika indirimbo, yujuje studio yiteze ko izamufasha kwagura impano ye no gufasha abamugana.

Uyu muhanzi wanabayeho umu-producer mu minsi ishize yahagurukiye ibyo kwandikira abandi bahanzi indirimbo nyuma yo kwandika nyinshi zanakunzwe.

Abakurikiranira hafi umuziki bahamya ko kwandika indirimbo ari bumwe mu bucuruzi bugezweho bwinjiriza atari make ababwinjiyemo.

Yanditse nyinshi mu ndirimbo zigezweho muri iyi minsi nka Igare ye bwite, Saa moya ya Bruce Melodie, Fresh ya Bruce Melodie n’izindi.

Mico The Best nk’umwe mu bamenye mbere ubu bucuruzi akanagira ubuhanga bwihariye mu kwandika indirimbo, yamaze gufungura studio ye izamufasha kwandikira neza indirimbo abahanzi.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Mbere wasangaga njya kwandikira umuntu indirimbo, yansaba kumuha injyana bikansaba kujya kwishyura studio ngo mfatiremo amajwi. Byananizaga abakiliya banjye ariko ubu bigiye koroha.”

Uyu muhanzi yavuze ko usibye korohereza umukiliya mu buryo bwo kwishyura, bizanamufasha mu buryo bw’ibanga ry’akazi. Ati ”Wasangaga narafatiye amajwi mu zindi studio, umuhanzi yasohora indirimbo ukumva ngo hari undi ufite indi naririmbyemo. Ibyo ntabwo bizongera kubaho ukundi.”

Usibye kwandikira abandi bahanzi indirimbo, Mico The Best avuga ko iyi studio nawe izamufasha mu buryo akoramo indirimbo ze.

Ati “Hari igihe umuhanzi agira igitekerezo amasaha ayo ariyo yose, njye rero birandyohera cyane iyo mfite studio hafi, inganzo yamfata nkahita ntangira kuyiyobora.”

Mico The Best yiyongereye ku mubare w’abahanzi bake bafite studio zabo, nyuma ya Riderman, Yverry, n’abandi.

Mico The Best yujuje Studio igezweho ahamya ko izajya imufasha mu kwandikira bagenzi be indirimbo
Iyi studio ya Mico The Best irimo ibikoresho bigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .