00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mico The Best yigaramye ibyo gukubita umugore we akamukura amenyo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Nzeri 2021 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Mico The Best yahakanye amakuru y’uko yakubise umugore we akamukura amenyo nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo KIKAC Music yerekanaga umuhanzikazi Bwiza bagiye gukorana, Mico the Best nk’umwe mu babarizwa muri iyi Label yari yitabiriye uyu muhango.

Ubwo yari afashe ijambo, Mico the Best yagaragaje ko atishimiye ibyamuvuzweho ndetse afata ababivuze nk’abamushakiraho amaramuko.

Ati “Naje gusanga hari abo ntunze njye ntazi, abo rero naje gufata icyemezo cyo kubareka bakiberaho.”

Ni amagambo Mico the Best yavuganye agahinda kuko akurikije ibihe arimo ataribwo yari kuvugwa.

Ati “Ibaze nawe uri kwitegura ubukwe mu cyumweru kimwe, warafashe irembo ugasezerana mu Murenge kwa Sobukwe bakumva ngo wakubise umukobwa wabo umukura amenyo? Urumva wabyakira gute?”

Ibi Mico The Best yabivuze asubiza bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga baherutse gusohora amakuru y’uko yaba afunze nyuma yo gukubita umugore we akamukura amenyo.

Ni inkuru yaje mu gihe kibi cyane ko uyu muhanzi afite ubukwe mu mpera z’icyumweru gitaha.

Mico The Best yahakanye amakuru y’uko yakubise umugore we akamukura amenyo nkuko byari bimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga
Mico The Best avuga ko yababajwe bikomeye nuko ibi bihuha byazamutse cyane mu gihe ari kwitegura ubukwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .